Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Louise Mushikiwabo ntazitabira imikino ya Francophonie izabera muri DR Congo.

Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, wemeje ko Umunyamabanga Mukuru wawo, umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, atazitabira imikino ya Francophonie, izatangira ku wa Gatanu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni icyemezo gitangajwe mu gihe Umuvugizi wa Guverinoma ya DR Congo, Patrick Muyaya, yari yavuze ko uyu Louise Mushikiwabo azitabira iyi mikino.

Umuvugizi wa Louise Mushikiwabo, Oria Vande Weghe, yabwiye Igihe kuri uyu wa Kabiri ko atazitabira iyi mikino izamara iminsi 10, kubera ko atigeze ashyikirizwa ubutumire.

Yakomeje agira ati: “Ibyo bikaba biteza urujijo ndetse byatumye Umunyamabanga mukuru asubika urugendo rwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Amakuru avuga ko mu nama ya Francophonie yabaye muri Kamena uyu mwaka, DR Congo yatangaje ko ubutumire bwa Mushikiwabo buri mu nzira ndetse azabushyikirizwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu buryo Igihugu cyakiriye iyi mikino gitumiramo Umunyamabanga Mukuru.

Amakuru avuga ko mu minsi yakurikiyeho, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya DR Congo yavugishije OIF ishaka umwanya wakwemeranywaho ariko iza guhagarika ibiganiro kugeza mu cyumweru cya nyuma imikino igiye gutangira.

Byaje kurangira Mushikiwabo aho kwigira i Kinshasa, yohereje ugomba kumuhagararira kugira ngo hirindwe ikibazo cyabaho.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe Ibihugu byinshi byakomeje kwemeza ko bitazitabira iyi mikino kubera impamvu ahanini zirimo umutekano muke urangwa mu bice bitandukanye bya DR Congo.

Ni mu gihe kandi umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda Mushikiwabo akomokamo utifashe neza, aho icyo Gihugu kirushinja gushyigikira umutwe wa M23, ibintu rwamaganira kure.

Hari impungenge ko mu gihe hakomeje kubaho imyigaragambyo yamagana u Rwanda, ukwitabira kwa Mushikiwabo kwashoboraga kurenzwa inshingano ze muri Francophonie, bigahuzwa n’u Rwanda, bikaba byabangamira imigendekere y’imikino n’uburyo ihangwa amaso.

Mushikiwabo yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva mu Ukuboza 2009 kugeza mu Ukwakira 2018, ubwo yatorerwaga kuyobora Francophonie, umuryango uhuza Ibihugu bisaga 88 bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Related posts

Musanze: Abikorera mu mujishi umwe n’Akarere mu kurandura igwingira mu bana.

NDAGIJIMANA Flavien

Zimwe mu ngingo zibandwaho mu kiganiro Perezida Kagame agirana na RBA.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bibukijwe akamaro ka siporo mu kurushaho kugira ubuzima bwiza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment