Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, RDF, Paul Kagame ubwo yahaga ipeti rya sous-lieutenant abasirikare bashya 568 mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ugushyingo 2022, yavuze ko izo ngabo atari izo kurwana intambara, ko ibyo byaba nyuma.
Byari byitezwe ko Perezida Paul Kagame ashobora gusubiza mugenzi we Félix Tshisekedi wa DR Congo wumvikanye mu ijoro ryo kuwa kane mu magambo ahamagarira Igihugu cye kurwana “intambara twashojweho n’abaturanyi” biciye muri M23 avuga ko ifashwa n’u Rwanda.
Mu muhango wa gisirikare mu Ishuri rya Gako mu Karere ka Bugesera, Perezida Kagame yirinze gusubiza mugenzi we ahubwo avuga ko intego ya mbere y’ingabo z’u Rwanda ari “ukurinda umutekano” no “kurinda amajyambere”.
Ati: “Iyo ibyo bihungabanyijwe n’intambara ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza, ibyo navuze ko biza nyuma [intambara]…bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo ari byo.”
Yavuze ko izi ngabo zahawe amasomo ya gisirikare n’amasomo y’ikoranabuhanga, “n’ubundi bumenyi bufasha kubaka Igihugu”.
Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko izo ngabo zahawe ubumenyi bwakoreshwa mu Rwanda no mu bindi Bihugu “by’inshuti”.
Ati: “Nk’uko byagiye biboneka aho ingabo zacu zifatanya n’Ibihugu bimwe bya Africa kugira ngo ibyo bihugu nabyo bishobore kubona umutekano nabyo byubakire kuri uwo mutekano bigere ku majyamebere abantu bose bifuza.”
U Rwanda rwohereje ingabo muri Centrafrique na Mozambique kurwanya imitwe y’inyeshyamba zari zugarije ubutegetsi bw’ibi Bihugu.
Mu basirikare bahawe ipeti rya sous-lieutenant uyu munsi harimo abize mu mashuri ya gisirikare mu mahanga, barimo Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame.
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, Ian Kagame yarangije amasomo ya gisirikare mu ishuri rya Royal Military Academy ry’i Sandhurst, mu Bwongereza akaba yabanje kurahizwa mbere yo kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda, RDF.

