Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yitabye Imana nyuma y’igihe bivugwa ko arembye bikitwa ibihuha.

Visi Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, ni we watangaje urupfu rwa Perezida John Magufuli, mu butumwa yacishije kuri Television y’Igihugu (TBC) mu buryo bw’ako kanya cyangwa se Live.

Leta yatangaje ko Perezida Magufuli yahitanywe n’ikibazo cy’umutima ku bitaro bya Mzena mu mujyi wa Dar es Salaam, umurwa mukuru w’ubukungu wa Tanzania.

Perezida Magufuli apfuye yari ari kwitabwaho n’umuganga w’inzobere mu byo kuvura umutima wo ku bitaro Jakaya Kikwete, nk’uko byatangajwe na leta.

Visi Perezida yatangaje icyunamo cy’iminsi 14, ibendera ry’igihugu rikazaba rizamuye kugeza hagati. Yatangaje kandi ko Magufuli yari afite ikibazo cy’umutima yari amaranye imyaka igera ku 10.

Perezida Magufuli witabye Imana, yavutse tariki 29 Ukwakira 1959 (bivuzeko apfuye afite imyaka 61 n’amezi hafi 5) akaba yari umukuru w’igihugu wa gatanu wa Republika yunze Ubumwe ya Tanzania.

Hatangajwe amakuru y’uko arwaye Covid-19 babyita ibihuha.

Gutangaza urupfu rwe bije nyuma y’ibyumweru birenga bibiri atagaragara, ibintu byatumye byinshi mu bitangazamakuru bitangira kwandika ko arembejwe na Coronavirus.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize kandi, Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa yari yatangaje ko Perezida wa Tanzania John Magufuli ari mu gihugu kandi ari mu biro bye aho arimo gukora cyane.

Yagize ati: “Banyatanzania nimutuze, Perezida wanyu arahari, afite ubuzima bwiza, arimo gukora”.

Ibi akaba yarabitangarije mu musigiti wo mu mujyi wa Njombe mu majyepfo ya Tanzania.

Hamaze igihe hakwirakwizwa amakuru ko Perezida John Pombe Magufuli arwaye Covid-19 kandi ko yavuriwe muri Kenya bikanga akaza kujyanwa ikitaraganya mu Buhinde kugirango ahabwe ubuvuzi bwisumbuye.

Bwana Majaliwa yagize ati: “Afite [Perezida Magufuli] umurundo w’amadosiye. Ubu iyo ari ho [mu biro] ari anyura mu madosiye, muravuga muti ‘Ararwaye, niyigaragaze’. Agendeye kuri gahunda yanyu bwite cyangwa kuri gahunda ye y’akazi?”

Ati: “Perezida afite gahunda ye bwite y’akazi kandi ntabwo ashobora kwigaragaza ku mabwiriza yanyu”.

Bwana Majaliwa nta kindi kimenyetso yatanze cyo kunganira ibyo yavuze.

Leta ya Tanzania imaze igihe ishinjwa gukerensa ubukana bwa coronavirus. OMS nayo iherutse gusaba iki gihugu ko cyatangaza imibare y’abandura iki cyorezo umunsi ku munsi, imibare y’abapfa ndetse no kugaragaza ingamba nyazo mu guhangana n’iki cyorezo cyibasiye Iyi yose. Tanzania ni kimwe mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba iheruka gutangaza imibare mu kwezi kwa Mata 2020.

Related posts

Ntibisanzwe: Ubushinwa bwakoze ukwezi kuzamurikira Isi ku rugero rukubye inshuro 8 ukwaremwe n’Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi: Umuhanzikazi Muhimbare wahisemo izihimbaza Imana yagarutse ku ndirimbo ye nshya na Filime akina.

NDAGIJIMANA Flavien

Ngororero: Shisha Kibondo ikura abana mu mirire mibi yahindutse Shisha Bwana ku bwo kugwa neza abagabo.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

mabeyi Official March 18, 2021 at 4:45 AM

Yoooo RIP Mgufuli

Reply

Leave a Comment