Amizero
Amakuru Politike

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yitabiriye ibirori by’umunsi w’Ubwigenge mu Burundi.

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yitabiriye Ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 59 ishize u Burundi bubonye Ubwigenge.

Iyi sabukuru yo kwigenga kw’u Burundi, ihura neza n’iy’u Rwanda kuko ibyari Rwanda-Urundi byaboneye ubwigenge ku munsi umwe, hari tariki nk’iyi, ukwezi nk’uku mu 1962. Abarundi n’inshuti zabo kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021, bakaba bitabiriye Ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza uyu Munsi Mukuru w’Ubwigenge mu Burundi, bibera ku Gicumbi cy’Intwari Igikomangoma Louis Rwagasore ufatwa nk’intwari yaharaniye Ubwigenge bw’Abarundi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ubwo yageraga ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Melchior Ndadaye mu Burundi atwawe n’indege ya Rwandair, yakiriwe na Visi Perezida w’u Burundi, bwana Prosper Bazombanza wamuhaye ikaze akanamushimira kuba yitabiriye ibirori.

Ibirori byo kwizihiza Ubwigenge mu Burundi, byabimburiwe no guha icyubahiro Igikomangoma Louis Rwagasore, aho abanyacyubahiro bayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Gen. Major Évariste Ndayishimiye bashyize indabo ahari imva ye.

Igikomangoma Louis Rwagasore yagizwe Minisitiri w’Intebe mbere gato y’Ubwigenge bw’u Burundu ariko araswa nyuma y’amezi atandatu n’umucuruzi w’umugereki wari kumwe n’abarundi batatu, kuri hoteli i Bujumbura, ku wa 13 Ukwakira 1961. Ni mbere y’amezi make ngo hatangazwe ubwigenge ku ya 1 Nyakanga 1962.

Rwagasore ni umwe mu ntwari z’Abarundi ndetse yanitiriwe Stade Nkuru y’Igihugu. Afite amashuri n’imihanda byagiye bimwitirirwa. Rwagasore yari umuhungu mukuru w’Umwami Mwambutsa IV.

Kuva muri 2015, U Rwanda n’u Burundi byatangiye kurebana ay’ingwe, nyuma y’uko hapfubye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza byavugwaga ko yiyamamarije Manda ya 3 atanashoje kuko yapfuye itararangira. Kuva icyo gihe, abategetsi b’u Burundi bashinje u Rwanda ko rucumbikiye abashatse guhirika ubutegetsi, u Rwanda narwo rubushinja gucumbikira abaruwanya. Ibi byatumye umubano uzamba, kugenderanira birahagarara, ibikorwa bihuza Ibihugu byombi nabyo birahagarara ibindi biradindira.

Ubwo yari muri Kongere y’Umuryango RPF Inkotanyi mu minsi ishize, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuzeko umubano w’u Rwanda n’u Burundi uri kuzahuka kandi ko ibintu biri mu nzira nziza. Kuba Minisitiri w’Intebe yitabiriye ibirori mu Burundi ahagarariye Perezida Kagame, bikaba ari ishusho ntakuka ko ibintu biri mu nzira nziza.

Mu bandi banyacyubahito bitabiriye uyu munsi mukuru, hari na Perezida wa Centre Africa Faustin Archange Touadera.

Related posts

Iraq: Papa Francis yasuye uduce twahoze turi mu maboko y’umutwe wa Islamic State [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Rulindo: Inkuba yakubise abanyeshuri 30 ibasanze mu nzu.

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda: Umugabo yarwanye n’intare arayica, bamwe bati ni ‘Dawidi’ abandi bati ni ‘Samusoni’ [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment