Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Ubuzima Umutekano

Bamwe mu basirikare bakuru ba DR Congo batawe muri yombi bakekwaho kwica inzirakarengane mu Mujyi wa Goma.

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yataye muri yombi bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano mu Mujyi wa Goma nyuma y’imyigaragambyo yabaye tariki 30 Kanama yarasiwemo abaturage basaga 40.

Abatawe muri yombi bakekwaho kurasa abaturage kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, ni Colonel Mike Mikombe ukuriye umutwe w’abarinda Perezida (GR) ukorera i Goma n’Umuyobozi wa batayo ya 19 ikorera mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.

Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Peter Kazadi yatangaje ko urubanza rw’abo bayobozi bakekwaho kwica abaturage mu Mujyi wa Goma ruzatangira mu minsi ya vuba.

Kazadi na mugenzi we w’ingabo, Jean Pierre Bemba bageze i Goma mu mpera z’icyumweru gishize ngo hakorwe iperereza ku cyatumye ingabo zirasa abaturage bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo za Loni ziri mu butumwa bwa MONUSCO.

Imibare yatangajwe na Leta ivuga ko hapfuye abantu 43 hagakomereka 56, mu gihe Ijwi rya Amerika ritangaza ko imibare y’imbere mu gisirikare ryabonye igaragaza ko hapfuye abantu 48 hagakomereka 75. Ku rundi ruhande ariko abaturage nabo bakaba bemeza ko abapfuye basaga 100.

Related posts

Perezida Kenyatta yashimye imyitwarire ya M23 asaba ko yashyirwa mu biganiro na Leta.

NDAGIJIMANA Flavien

Ethiopia: Inyeshyamba za TPLF zigaruriye Umujyi wa Kobo.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibisobanuro by’izina Aline, izina ry’umukobwa urangwa no kwihangana

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment