Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

M23 yigaruriye agace ka Kalenga igakuye mu maboko ya FARDC na FDLR.

Kuva mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023, imirwano ikomeye yabyukiye mu bice bitandukanye bikikije Kirolirwe. Amakuru yaturutse ku ruhande rwa M23 yavugaga ko Ingabo za Leta ya DR Congo zateye M23 zishaka kuyirukana mu bice isanganwe, nyamara andi yaturutse ku ruhande rwa Leta akemeza ko M23 ari yo yateye mu rwego rwo gukomeza kwigarurira ibindi bice. Nyuma yo gukoresha imbunda ziremereye n’indege zayo, byarangiye FARDC na FDLR bambuwe agace ka Kalenga, kajya mu bugenzuzi bwa M23.

Aka gace ka Kalenga katumaga abaturage bahungiye mu Bwiza badatarabuka kubera inyeshyamba za FDLR hamwe n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC kuko bagakoreshaga babuza amahwemo izi mpunzi ndetse n’abaturage muri rusange biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bavuga ikinyarwanda, kuri aba ukongera n’abarwanyi ba M23 nabo bahoraga batekereza uko bakikiza abakomando ba FARDC n’abakomando ba FDLR bahoraga bababangamiye.

Amwe mu mashusho yashyizwe ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter n’umwe mu banyekongo bavuga ikinyarwanda, agaragaza igice cya Kalenga yerekana aho bita kwa Simoni ahari impinga irimo urusengero rw’Abadivantisiti b’umunsi wa kalindwi, yishimira ko M23 yamaze kuhafata ihirukanye FARDC na FDLR, bityo ko batazongera kubuzwa amahwemo ndetse ko na Sukhoi-25 bagiye kuyishakira umuti.

Iyi mirwano yubuye nyuma y’iminsi hafi ibiri hari igisa nk’agahenge, gusa nyuma yuko M23 igiranye ikiganiro n’itangazamakuru ejo kuwa Gatandatu i Bunagana, Leta ya DR Congo ikaba yarakaye ivuga ko ibyakozwe na M23 ari agasuzuguro kuko ngo ibyavugiwemo byagaragaje umugambi nyawo wa M23, ngo bakaba rero bagomba guhaguruka bakayirwanya bivuye inyuma.

Related posts

Kayonza: Umwarimu yateye imbuto abanyeshuri n’abaturage bazajya basoroma nta kiguzi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

M23 ifite umuvuduko udasanzwe yinjiye muri Masisi ifatamo uduce tubiri tw’ingenzi.

NDAGIJIMANA Flavien

Maj Gen Kabandana wahanganye bikomeye n’ibyihebe byo muri Cabo Delgado yazamuwe mu ntera.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment