Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Uburezi

Musanze: Yafatanywe telefone irimo ikizamini gisa nk’icya Leta bakoraga.

Umukandida wigenga (Candidat Libre) wakoreraga ikizamini cya Leta mu Ishuri riherereye mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa telefone ari mu cyumba cy’ibizamini arimo areba ibibazo n’ibisubizo by’Ikizamini gisa neza nk’icyo bakoraga, ibyafashwe nko gukopera ikizamini cya Leta.

Uyu munyeshuri wafashwe ngo akaba yarebaga muri telefone ikizamini cy’isomo rya Principles of Economics, amakuru atugeraho akaba yemeza ko iki kizamini cyari cyafotowe mbere gishyirwa ku rubuga (group) ari naho ngo we n’abandi bikekwa ko bagikopeye bakireberaga.

Iki kizamini cyakozwe mu masaha ya mbere ya Saa sita kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023 kuri site ya ESIR (Ecole Secondaire Islamique de Ruhengeri) mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ahari gukorerwa ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye(Advanced Level).

Nyuma yo guta muri yombi uyu mukandida wigenga witwa Mujawamariya Edith, amakuru y’ibanze yagiye hanze avuga ko ikizamini bari bagihawe kuri group Watsapp iriho abantu 19; nk’uko bigaragara ngo bakaba baragihawe ku Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2023 hafi saa tatu z’ijoro nkuko bigaragara kuri telefone yafatanwe.

Amakuru bivugwa ko yatanzwe na Mujawamariya Edith ubwe ahamya ko iyi group Watsapp iriho abanyeshuri 19 ngo bakaba barabonye ikizamini bagihawe n’umwarimu wabo (…) avugako atuye mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.

Inzego z’umutekano zirimo Police na RIB zikaba zatangiye gukurikiirana buri wese ushobora kuba afite uruhare muri ibi bintu kugirango hamenyekane aho ikizamini cyaturutse, hanamenyekane niba koko hari abafatanyacyaha maze baryozwe ibyo bakoze kuko byagaragaye ko ikizamini yafatanwe muri telefone nyuma y’igenzura byagaragaye ko gisa neza n’icyateguwe na Leta.

Ishuri uyu mukandida wigenga yakoreragaho ikizamini cya Leta/Photo Internet.

Related posts

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 10 asatira amateka adasanzwe

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Joe Biden yahangaye mugenzi we w’u Bushinwa amwita umunyagitugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Cristiano Ronaldo aravugwa mu masezerano ya mbere ahenze mu mateka ya ruhago.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment