Amizero
Amakuru Uburezi

Kayonza: Ishuri ryambuye abarimu nabo baryima amanota y’ibizamini, abana bahabwa ibindi bizamini.

Ikibazo cy’amanota n’ibizamini byatanzwe bwa kabiri kiravugwa mu Ishuri ryigenga ribanza ryitwa Bright Vision riherereye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, aho ngo ubuyobozi bwanze guhemba abarimu maze nabo ngo bahitamo gufatira amanota n’indangamanota by’abana. Mu kwirwanaho, ubuyobozi bw’ishuri bwahisemo kongera gukoresha ikizamini, ariko bagwa mu ikosa ntibategura ikindi ahubwo bafata kimwe cyakozwe bwa mbere aba ari cyo bongera guha abanyeshuri, ibintu bifatwa nko gukopeza abanyeshuri ku bushake, kuko Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, buvuga ko ibyakozwe byo gukoresha abana ikizamini kimwe bwa kabiri bitemewe.

Ibi bitamenyerewe mu burezi bw’u Rwanda, ngo byabaye ubwo abanyeshuri biga mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza kuri Bright Vision iherereye mu Kagari ka Kiyenzi mu murenge wa Gahini basubirishijwemo ikizamini inshuro ya kabiri, ibyo bamwe bashobora kwita ‘Second sitting’. Gukora ibi ngo byatewe n’uko bamwe mu barimu bafatiriye amanota bitewe n’uko iri shuri ryanze kubishyura amafaranga bakoreye.

Umwe muri bo waganiriye na Isango Star dukesha iyi nkuru yagize ati: “Kubera ko umuyobozi yari ataraduhemba, twaravuze tuti ese nitumuha amanota twebwe nk’abarimu ayo mafaranga azayatwishyura? Biba ngombwa ko dufatira amanota hamwe na bagenzi banjye twari dufatanyije. Twari abarimu batatu twari twafatiriye ayo manota gusa nyuma bo birangira bisubiyeho barabitanga ariko njyewe ndabigumana. Maze gufatira ayo manota, we(umuyobozi) yacuze umugambi wo gusubirishamo cya kizamini cyanjye cy’icyongereza”.

Umwarimu w’icyongereza wimanye amanota/Photo Isango Star

Umuyobozi w’Ishuri Bright Vision, bwana Mbarushimana Jean Chrisostome ushyirwa mu majwi ko yakoresheje abana ikizamini inshuro ya kabiri mu gihe bitemewe kandi bifatwa nko gukopeza, avuga ko ikizamini bakoze bwa kabiri ntaho gihuriye n’icyo bakoze bwa mbere.

Ati: “Abanyeshuri baricaye bakora ikizamini cyo mu wa kabiri no mu wa gatatu cy’icyongereza kandi cyateguwe ku rwego rw’ishuri. Nta gukopeza kwajemo, nitwe twagiteguye ntabwo ariwe wari wagiteguye. Napurintinze (Printing out) ikizamini cy’Akarere kuko icyo bari bakoze cyari icya NESA. Urumva gukopera byaba byaraciye hehe? Abanyeshuri bwa kabiri bahinduriwe ikizamini rwose”.

N’ubwo ariko uyu Muyobozi w’Ishuri avuga ibi, urebye ibizamini byombi byakozwe, usanga bisa neza. Ibi kandi bikaba bishimangirwa na bamwe mu babyeyi b’abana basubirishijwemo ikizamini cy’icyongereza. Umwe yagize ati: “Batubwiye yuko impamvu bashaka ko abana bacu bakora ikizamini cya kabiri, ari uko hari amanota y’icyongereza ataragiye kuri birote (bulletins). Bavuga ko bazakibasubirishamo kugira ngo babone uko bashyira aya manota kuri birote. Umwana yambwiye ko nyine bongeye kubaha ikizamini cya kabiri cy’icyongereza kandi ko ibyo bababajije mu kizamini cya mbere ari byo bongeye kugarura mu cya kabiri. Yambwiye ko byasaga neza”.

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Gahini, Marcel Izankiza, yemeza ko yamenye iby’aya makuru ko Ubuyobozi bw’iri shuri bwasubirishijemo ikizamini, avuga ko bidakwiye kuko nta reme ry’uburezi ryaba riri gutangwa, anaboneraho guhiahura ko n’iri shuri ritemewe.

Ati: “Ntabwo byemewe ni amakosa kandi akomeye, kandi n’Umuyobozi waryo twarabimubwiye. Ikindi iri shuri ntiryemewe; narihagaritse inshuro ebyiri zose. Rigitangira nararihagaritse kuko nabonaga ritujuje ibisabwa, bongera kunsha mu rihumye bongera gutangira sinabimenya. Mbimenye ndongera nsubirayo ndabahagarika, ubwo rero uko biyaranjije (arrangement) bagasubirishamo ikizamini, sinzi ukuntu babigenje nabyo ntabyo nzi. Gusa ni ikosa bakoze, yaba uwo mwarimu wimanye amanota ndetse n’uwongeye gufata ikizamini abana bari bakoze akongera kukibaha, nta evaluation (isuzumabumenyi) irimo! Ubwo se waba uri kwevaliwa (evaluate) iki? Nta cyari kirimo rwose”.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr Bernard Bahati, avuga ko ibyakozwe n’Ubuyobozi bw’ishuri byo gukora ikizamini kimwe inshuro ya kabiri bibujijwe, ndetse ko n’ikigo cyabikoze kizabihanirwa.

Hirya no hino mu Gihugu hakunze kumvikana amashuri yigenga (Private Schools) yambura abarimu imishahara baba barakoreye, aho babwirwa ko ubushobozi ari bucye. N’ubwo bamburwa ariko, ntibimenyerewe ko bafatira indangamamota kugeza ubwo hitabazwa uburyo bwo gusubiramo cya kizamini hagamijwe kubona amanota. Akenshi mu mashuri yigenga, usanga abarimu bayakoramo bahbwa amezi icumi aho guhembwa 12 agize umwaka kandi bikazarangira bibaye nk’umuco ayo abiri bakayibagirwa burundu.

Related posts

Amwe mu mateka y’ubwato ‘TITANIC’ bumaze imyaka 109 burohamye mu nyanja ya Atlantika.[AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Imvura y’Itumba ishobora kuzatera imyuzure, inkangu, inkuba n’indwara zituruka ku mvura nyinshi.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Chorale Tuyikorere yo kuri ADEPR Mahoko yafashije uwamugajwe amaguru akaba agenda yicaye [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

MWISENEZA Dieudonne July 21, 2021 at 7:37 pm

Aya ni amakosa rwose. Umuyobozi w’iri shuri abibazwe. Kandi abarimu akoresha aba akwiye kubahemba byaba bitashobotse agakemurana nabo ikibazo ntibigere ku rwego rwo kwimana indangamanota. Uyu mwarimu simurenganya kuko private schools nyinshi cyane izidashinga bagira amakosa yo kwambura abakozi babo cyane ko n’abenshi nta masezerano y’akazi baba baragiranye. Thanks.

Reply
Nsenga Jean July 22, 2021 at 7:00 am

Mwaramutse neza Amizero.rw ✋ muri abantu b’abagabo dukunda inkuru mutugezaho. Ni ukuri mukomereze aho. Iyi ngirwa shuri ngo ni Bright Vision ijya kumera nk’iryo nigeze kumva muri za Rubavu ryitwa Maranatha. Naryo ngo nta mwaka washira ritambuye abarimu baryo. Muzagereyo naho murebe uko byifashe !!

Reply
Kanyemera July 22, 2021 at 7:03 am

Amahoro kuri mwe !!
Nonese koko ubu iri ni ishuri ? Leta nigire bwangu ikure umwanda mu murenge. Buriya yazanye inzara none ari kwambura abarimu !!! Umuntu wese uhemukiye mwarimu nta mahoro agira !!!

Reply
IZANKIZA MARCEL July 22, 2021 at 7:14 am

Uyu muyobozi agomba guhemba abarimu umushahara wabo kuko barakoze kandi bafite contract! Ubundi kwimana amanota byo ntibikwiye kuko ntibiri muri contract, kuko handitsemo ko amasezerano natubahirizwa bazabiganiraho hagati yabo, byakwanga bakitabaza amategeko!

Reply

Leave a Comment