Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Isaha ku isaha M23 ishobora gufata umupaka wa Ishasha.

Abarwanyi ba M23 bakomeje kwirukana amasigamana Ingabo za Leta ya DR Congo ndetse bakaba bari hafi yo kwigarurira 100% Teritwari yose ya Ruthsuru kuko mu minsi ishize byari byatangajwe ko bamaze kwigarurira aharenga 80%. Ahasigaye h’ibanze bashaka cyane akaba ari umupaka wa Ishasha uhuza Uganda na DR Congo.

Abarwanyi ba M23 baramutse bafashe uyu mupaka wa Ishasha, waba uje wiyongera ku mupaka wa Bungana na Kitagoma ihuza DR Congo n’Igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Umupaka wa Ishasha ni wo wonyine mu mipaka y’ingenzi ihuza DRC na Uganda kugeza ubu ukiri mu maboko y’Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023, abarwanyi ba M23 bigaruriye uduce twa Nyamilima na Gisharu muri Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru.

Aha Nyamilima na Gisharu, ni hamwe mu hantu hatari harigeze habera imirwano hagati ya M23 n’Ingabo za Leta, ibintu byahagiraga uduce rukumbi twari dusigaye muri Teritwari ya Rutshuru twari tukigenzurwa n’Ingabo za Leta.

Abatuye mu gace ka Kisharo bemeza ko bari kubona abarwanyi benshi ba M23 mu gace ka Ngwenda na Katwiguru berekeza ku mupaka wa Ishasha uhuza Igihugu cyabo n’Igihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Rwandatribune yanditse ko mu gace ka Kisharo hari kugaragara urujya n’uruza rw’abarwanyi ba M23 bambariye urugamba bafata inzira ziberekaza ku mupaka wa Ishasha.

Mu gihe M23 yafata uyu mupaka wa Ishasha, byayiha ubushobozi bwo kugenzura ibikorwa byose by’ubucuru bwambukiranya imipaka ihuza DR Congo na Uganda n’urujya n’uruza rw’abantu hagati y’Ibihugu byombi.

Umupaka wa Ishasha uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ushobora gufatwa na M23.

Related posts

“Abakobwa namwe mukwiye gutinyuka amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro”: Umuyobozi wa RTB.

NDAGIJIMANA Flavien

TV1 ya KNC yongeye kwirukana abanyamakuru batatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Euro 2021: Italy yageze ku mukino wanyuma (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Habumugisha Willy Jackson January 3, 2023 at 8:00 PM

M23 Ifite Imbaraga ziteye ubwoba pe!

Ikiza nuko Ibyo Irwanira Byumvikanye neza cyane.

Reply

Leave a Comment