Amizero
Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Israel Mbonyi yataramiye abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival yambaye imyenda y’ibara rya gisirikare.

Umuhanzi nyarwanda ukunzwe n’abatari bacye mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, Israel Mbonyi, yongeye gutaramira Abanyarwanda n’abandi bakunzi be ku Isi, mu bitaramo byiswe Iwacu Muzika Festival biri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19, aho yagaragaye yambaye imyenda isa nk’iya gisirikare.

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki 14 Kanama, mu gitaramo cyatambukaga kuri Television y’Igihugu RTV, uyu muhanzi ukunzwe cyane, Israel Mbonyi, yatunguye abatari bacye ubwo yageraga ku rubyiniro(stage) mu mwambaro ufite amabara ya gisirikare uretse mu mutwe atari yashyize ingofero ubusanzwe nayo iri mu biranga umusirikare.

Hari abibajije ku mpamvu yo kwambara gutya, abandi ariko bavuga ko nta kidasanzwe kuko ngo imyambaro yambaye ari imyambaro isanzwe, iboneka mu masoko, ikaba igurwa nk’indi yose kuko ngo atari iya gisirikare n’ubwo ngo ijya kugira imiterere n’imisusire yayo.

Muri ibi bitaramo bitegurwa na East African Promoters biri kuba ku nshuro yabyo ya gatatu, hatumirwa abahanzi nyarwanda batandukanye yaba abaririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana(Gospel) ndetse n’izindi zisanzwe.

Kuba hari abagize amatsiko kuri uyu mwambaro, hari abandi bo bemeje ko ibi bisanzwe cyane cyane mu rubyiruko kuko ngo rwambara bene iyi myenda kubera urukundo bakunda igisirikare. Ibi bikaba byanemejwe na nyiri ubwite, akanahamya ko uretse kubakunda nawe ubwe ari ‘umusirikare wa Yesu’. Yagize ati: “Ni style isanzwe nari napanze, cyane ko nkunda igisirikare nkakunda n’imyambaro ya gisirikare, nkakunda n’abasirikare muri rusange kandi numvaga ndi ku rugamba nk’umusirikare wa Yesu”.

Mu minsi micye ishize, umuhanzi Israel Mbonyi yagombaga gutaramira abakunzi be bo mu Burundi, gusa ibitaramo bye bisubikwa ku munota wa nyuma kuko Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yatangaje ko nta muhanzi wemerewe kuva mu Rwanda ngo akandagize ikirenge muri icyo Gihugu kuko ngo mu Rwanda hari Coronavirus nyinshi.

Related posts

Nyagatare: Hatangiye kubakwa uruganda rwa mbere mu Rwanda ruzatunganya amata y’ifu.

NDAGIJIMANA Flavien

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Brendan Rodgers akoze amateka mashya muri Leicester

Christian Hakorimana

Leave a Comment