Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro

Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty barezwe n’umugore wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuraperi Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty, barimo kuregwa mu rukiko n’umugore Bwana Petty yahamijwe ko yagerageje gufata ku ngufu mu mwaka wa 1994.

Uwo mugore w’imyaka 43, yatanze ikirego avuga ko Minaj n’umugabo we bamujujubije bagerageza gutuma akuraho ibirego bye, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru The guardians.

Petty yafunzwe imyaka ine n’amezi atandatu nyuma yo kwemera ko koko yagerageje gufata ku ngufu uwo mugore igihe yari akiri umwangavu. Mu 2020, yatawe muri yombi kubera ko atiyandikishije nk’uwakoze ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rw’akarere i New York, uwo mugore avuga ko Madamu Minaj yemeye kumuha $500,000 (agera kuri miliyoni 503 mu mafaranga y’u Rwanda) ayanyujije ku wundi muntu, kugirango akkuraho ibirego ashinja Petty.

Icyo kirego kivuga ko nyuma gato y’uko Petty atawe muri yombi mu 2020, uwo muntu yahaye Minaj nimero ya telefone y’uwo mugore. Bivugwa ko Madamu Minaj yahamagaye uwo mugore akamwemerera kumutwara mu ndege we n’umuryango we akabajyana i Los Angeles mu gihe yari kuba amufashije, gusa uyu mugore we akaba atabikozwa.

Uwo mugore anavuga ko yanze ibyo Madamu Minaj yamusabaga by’uko ushinzwe ibikorwa byo kumwamamaza yari kwandika umushinga (draft/brouillon) w’itangazo rikuraho icyo kirego.

Uwo mugore anavuga ko hashize iminsi yanze ibyo Madamu Minaj yari yamwemereye, we n’umuryango we, bibasiwe bikomeye no guhamagarwa kuri telefone basabwa gusurwa n’abo batatumiye.

Uyu mugore yongeraho ko kuva mu kwezi kwa gatanu mu 2020 atarongera gushobora gukora akazi ke kubera agahinda gakabije, kuba igikange, kwimuka bya hato na hato, kujujubywa ndetse no gushyirwaho ibikangisho n’umuryango wa Madamu Minaj n’abo bakorana.

N’ubwo hatatangajwe agaciro k’impozamarira uwahohotewe asaba, biravugwa ko uwo mugore abayeho mu bwihisho kubera gutinya ko yakwihimurwaho n’uwo muryango.

Itsinda ryunganira umuhanzi Minaj mu mategeko ntacyo rirasubiza kuri ibi birego.

Nicki Minaj n’umugabo we Petty bashakanye mu 2019 nyuma y’umwaka umwe bakundanye, ubu bakaba bafitanye umwana w’umuhungu ufite amezi 11.

Related posts

DRC: Ingabo za EAC zatangiye kugera muri Rumangabo kuhasimbura M23.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yabwije ukuri Leta ya DR Congo ku bigiye kuyibaho niba ikomeje kwinangira.

NDAGIJIMANA Flavien

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Museveni yagarutse i Kigali [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment