Igihugu cya Misiri/Egypt cyangwa se Egiputa, guhera ku wa Gatanu tariki 07 Kanama 2021, bwafashe umwanzuro wo kwimura ubwato buzwi nk’ubw’izuba bwa Farawo/Pharaoh, bwashyinguranywe n’umugogo wa Khufu, umwe mu Bami bayoboye Misiri.
Ubwo bwato bwari bumaze igihe ahazwi nka Giza Plateau, hafi ya pyramides zizwi cyane za Giza, zatabarizwagamo abami ba Misiri. Ubu bwato bwimuriwe muri Grand Egyptian Museum.
Bwavumbuwe mu 1954, mu nguni ya pyramide yatabarijwemo Umwami Khufu. Inzobere zagaragaje ko bwakozwe mu myaka 4500 ishize.
Mu itabarizwa ry’abami ba Misiri, mu musezero hashyirwagamo n’ubwato bunini cyane kuko bizeraga ko buzafasha umwami wabo kujya mu ijuru.
Ubu bwato bushya bwimuwe bufite metero 42 z’uburebure, bugapima toni 20. Bwatwawe n’imodoka yihariye mu rugendo rwatwaye amasaha icumi nk’uko BBC yabitangaje.
Ubuyobozi bwa Misiri bwatangaje ko kwimura ubwo bwato bigamije kububungabunga nka kimwe mu bikoresho bya kera bikozwe mu biti kandi bibitse amateka.



