Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Ubuzima Umutekano

Visi Perezida wa Malawi yapfuye azize impanuka y’indege.

Visi Perezida wa Malawi, Dr. Saulos Chilima byari byatangajwe ko we n’abandi bagenzi baburiwe irengero nyuma yuko indege barimo ibuze kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, yabonetse we na bagenzi be bose bapfuye.

Urupfu rwa Visi Perezida wa Malawi rwemejwe mu itangazo rya Perezidansi ya Malawi rigaragaza ko Perezida wa Repubulika ya Malawi, Dr Lazarus Chakwera ari butangaze amakuru arambuye.

Abantu 10 bose bari muri iyi ndege ya gisirikare harimo na Visi Perezida, Dr Saulos Chilima, babonetse mu ishyamba rya Chikangawa bapfuye kuko indege yaguye ahantu habi kubona ubutabazi bikaba byasaga nk’ibidashoboka.

Iyi ndege yaguye irashwanyuka ku buryo nta n’umwe warokotse.
Inzego z’umutekano n’abashinzwe ubutabazi babonye iyi ndege yaguye mu ishyamba.

Related posts

Perezida Paul Kagame yagabiye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uri mu Rwanda inka z’inyambo [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ibihugu bitanu nibyo byitabiriye ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ yatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Umukobwa utariyandikishije mu bakora ibizamini bya Leta yafashwe ashaka gukorera umuhungu utaritabiriye.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment