Cristiano Ronaldo bakunze kwita CR7 yahushije amahirwe abiri y’ibitego mu gice cya kabiri cy’umukino Portugal na Repubulika ya Demokarasi ya Congo byaguyemo miswi
Ibihangange bitatu bikomeye cyane mu mupira w’amaguru byarigaragaje ku wa kabiri muri iki gikombe cy’Isi cya 2026.
Ibitego bibiri Kylian Mbappé yatsinze Sénégal byatumye aba uwa mbere umaze gutsindira Ubufaransa ibitego byinshi.
Nuko Erling Haaland wa Norvège arigaragaza mu mukino wa mbere w’igikombe cy’isi yari ayikiniye, ubwo na we yatsindaga ibitego bibiri mu mukino ikipe y’igihugu cye yatsinzemo Iraq.
Lionel Messi we yashyizeho akarusho. Atsinda, ku nshuro ya mbere mu gikombe cy’isi, ibitego bitatu mu mukino Argentine yatsinzemo Algeria, bituma anganya umuhigo n’Umudage Miroslav Klose wo gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’imikino y’igikombe cy’isi, w’ibitego 16.
Ku wa gatatu, urubuga rwari rwahawe Cristiano Ronaldo kugira ngo na we yigaragaze muri iri rushanwa ariko uyu kapiteni wa Portugal yananiwe kwigaragaza.

