Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Iyobokamana Politike

Inzira y’Umusaraba: Perezida Evariste Ndayishimiye na Lazarus Chakwela bagaragaye bahetse umusaraba.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, wari uwa Gatanu Mutagatifu ku bemera ba Kiliziya Gatolika, umunsi ufatwa nk’uwa kabiri mu Nyabutatu ya Pasika. Mu kuwizihiza, hari Abakuru b’Ibihugu bahisemo kwifatanya n’abaturage babo mu ‘Inzira y’Umusaraba’ bibuka ububabare bwa Yezu Kristu.

Bamwe mu Banyacyubahiro bamenyekanye ko bifatanyije n’abandi bemera mu nzira y’umusaraba, barimo Perezida Evariste Ndayishimiye wa Repubulika y’u Burundi, uyu akaba yagaragaye ku mafoto ahetse umusaraba munini ukoze mu giti, mu mutambagiro Mutagatifu wabereye i Gitega mu Murwa mukuru.

Muri uyu mutambagiro, Perezida Ndayishimiye wari uherekejwe n’umuryango we, yagaragaye agenda muri Karitsiye (Quartier) Musave, aho bakomereje kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu François d’Assise muri Karitsiye (Quartier) Magarama rwagati muri Gitega.

Si ubwa mbere Perezida Evariste Ndayishimiye agaragaye mu bikorwa bya Kiliziya Gatolika, kuko mu minsi yashize yagaragaye we n’Umugore we, bakira Antoine Cardinal Kambanda, ndetse yongera kugaragara yasuye Nyirubutungane Papa Francis i Roma mu Butaliyani, akaba yaranamusabye ko yamwemerera akazasura u Burundi.

Undi munyacyubahiro wagaragaye yifatanyije n’abaturage be mu nzira y’umusaraba, ni bwana Lazarus Chakwela, uyu akaba ari Perezida wa Repubulika ya Malawi, gusa we akaba yari atwaye umusaraba ukozwe mu mbaho kandi we bigaragara ko ari muto utaremereye nk’uwari utwawe na mugenzi we Evariste Ndayishimiye, wo wari ukozwe mu biti binini bigaragara ko biremereye.

Amateka y’Umunsi wa Gatanu Mutagatifu.

Uwa Gatanu Mutagafitu, ni umunsi wa kabiri w’Inyabutatu ya Pasika, nyuma y’uwa Kane Mutagatifu aho ibanga ry’Ubusaseridoti mu Gitambo cy’amavuta matagatifu n’iry’Ukaristiya mu Gitambo cyo kwibuka Isangira rya nyuma rya Yezu n’abigishwa be biba byashyizwe imbere.

Ku wa Gatanu Mutagatifu, imbaga y’abayoboke yose irangamira Yezu ku musaraba. Liturujiya ya Kiliziya nta gutura igitambo cy’Ukaristiya iteganya, ahubwo iteganya umuhimbazo w’Ububabare Butagatifu bwa Yezu no kuramya umusaraba.

Nyuma yo kuzirikana ku bubabare Yezu yagize mu rugendo rwo gukiza abantu, ababyiteguye basangira Umubiri wa Kristu wavutse ku ibanga ry’uwa Kane Mutagatifu (Ni wo munsi yaremye ukarisitiya).

Mu guhimbaza Uwa Gatanu Mutagatifu, ikiba kigambiriwe ni ububabare bwa Yezu bushushanywa n’umugaragu w’Imana watotejwe, agakubitwa, agashinyagurirwa, agakwenwa, agafatwa nabi mu buryo bwose ariko akirinda kubumbura umunwa, byose ari ukugira ngo umugambi w’Imana usohozwe nta makemwa.

Ibaruwa y’Abahebureyi yemeza ko uwo Mugaragu w’imfura ari Yezu, Umwana w’Imana winjiye Ahatagatifu rwose n’Igitambo cy’ubuzima bwe, akagitura Se Imana Data bityo imbaga y’abayoboke b’Imana ikaboneraho umukiro. Ukumvira kwe ni ko dukesha kwitwa abana b’Imana.

Ivanjili ya Kristu uko yanditswe na Yohani, yinjira mu ibanga ry’ububabare bwa Kristu mu buryo bwimbitse kandi ikatwereka ko n’ubwo rubanda yamutereranye ariko hari abamukomeyeho kugera ku ndunduro, barimo: Umubyeyi we Bikira Mariya n’abandi bagore bacye, Yohani intumwa, Yozefu wa Arimatiya n’abandi.

Kuramya umusaraba Yezu yabambweho ni igikorwa kindi cy’ingenzi kiza nyuma yo gusabira abantu bose, abemera n’abatemera ngo Imana irusheho kubigarurira mu rwego rwo kurema ubushyo bumwe buragiwe n’umushumba umwe. Abagize ikoraniro buri wese agomba kugira umwanya wo kuramya igiti cy’umusalaba cyabambweho Yezu akoresheje uburyo bugenwa n’aho aherereye: hari abawuramya batera ivi imbere yawo, hari abawunamira cyane, hari abawusomagura, byose bigomba gukorwa ku buryo ntawe ubangamirwa.

Nyuma yo kuramya Umusaraba, abari mu ikoraniro barahazwa, nyuma bagasezererwa badahawe umugisha kandi bagataha bucece bazirikana ku rukundo Imana yabakunze muri Yezu Kristu.

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaye ahetse umusaraba munini ukozwe mu biti
Muri iyi Nzira y’Umusaraba, bageze aho baramwakira.
Perezida Evariste Ndayishimye yari kumwe n’umuryango we.
Perezida Lazarus Chakwela wa Malawi nawe yagaragaye ahetse umusaraba ukozwe mu mbaho
Mu gutegura iyi nkuru twifashishije Bibiliya Ntagatifu, ari nayo mpamvu mubonamo amagambo menshi akoreshwa muri Kiliziya Gatolika. Impamvu ni uko ari yo yizihiza "Inzira y'Umusaraba".
Twanifashishije kandi inyandiko ya Padiri NKUNDIMANA Théophile.

Related posts

Umuhire Valentin wamamaye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda yitabye Imana.

NDAGIJIMANA Flavien

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Museveni yagarutse i Kigali [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Gakenke: Umunyarwandakazi uba mu Bufaransa yafashije abakobwa 25 babyariye iwabo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment