Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko rw’iminsi itatu arimo muri Congo Brazzaville, yavuze ko abategetsi ba Africa bagomba kuva mu magambo meza y’imyaka myinshi, bakajya mu bikorwa kandi bakabijyamo “nk’ibyihutirwa”.
Perezida Kagame yasuye Igihugu kirimo abanyarwanda barenga ibihumbi umunani (8,000) bataratahuka kugeza ubu, Congo ikaba itarigeze ibaha ibyangombwa, kandi batagishobora kwitwa impunzi.
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yabwiye inteko ishingamategeko ya Congo amagambo arimo ibyo Igihugu cy’u Rwanda cyagezeho, ibyo Africa iri kugeraho, n’imbogamizi zikiriho.
Mu ijambo yatangije amagambo macye y’igifaransa (ururimi rukoreshwa muri Congo), yavuze ko abanyafurika bagomba gushyira hamwe kugira ngo bubake “Umugabane ukomeye”.
Perezida Kagame yavuze ko Covid-19 yahaye isomo Isi na Africa, ryo kwitegura ibyorezo by’ahazaza. Muri iyo ntero, yavuze ko u Rwanda, Senegal na Ghana, bifashijwe n’abaterankunga, biri mu bikorwa byo gukora inkingo “zizafasha ibyo Bihugu n’ahandi muri Africa”.
Yakomoje ku bufatanye bw’Ibihugu mu kurwanya imitwe y’iterabwoba mu burasirazuba bwa DR Congo, anavuga ku nyungu zo kwinjira kwayo mu muryango w’Ibihugu bya Africa y’iburasirazuba, EAC.
Ati: “Ikibura [muri iyo migambi myiza] ni ukujyana twese hamwe tuve mu magambo tujye mu bikorwa, tukabijyamo nk’ibyihutirwa. Ntabwo twakwishimira kuvuga ibyiza imyaka n’imyaka…ariko tutabigeraho”.


Photos: Village Urugwiro