Amizero
Ahabanza Amakuru KWIBUKA

Musanze: Imibiri 800 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe ahahoze Cour d’Appel [AMAFOTO]

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 800 y’abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel mu Mujyi wa Musanze.

Imyaka 28 yari yuzuye neza, kuko hari kuwa gatanu tariki 15 Mata 1994, ubwo abicanyi biraye mu batutsi bari bahungiye mu cyahoze ari Urukiko rw’Ubujurire, babica bunyamaswa, nyuma y’uko bo bari bahaje bazi ko ari inzu y’ubutabera bashobora kuhakirira.

Benshi muri aba batutsi, bari bavuye mu cyahoze ari Superefegitura (Sous Prefecture) Busengo, mu byahoze ari amakomini (Communes) ya Gatonde, Ndusu na Nyarutovu, babanje guhungira ku Biro bya Superefegitura baziko bahabona amakiriro, bahageze uwari Superefe (Sous Prefet), Nzanana Dismas ababeshya ko abahungisha kandi ari amayeri yo kubagemurira abicanyi babatsinze aha muri Cour d’Appel hakarokoka ngereri.

Ubwo yagarukaga ku mateka y’icyahoze ari Ruhengeri, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko aka gace gafite umwihariko kuko abenshi mu Bayobozi ba Leta yariho icyo gihe ariho bakomokaga, bityo ko batangiye kugerageza Jenoside na cyera hose.

Dr Bizimana Jean Damascène, yavuzeko kuba abiciwe muri Cour d’Appel bari bamaze iyi myaka yose batarashyingurwa neza bibabaje ko ariko noneho ubu bahawe icyubahiro gikwiye ikiremwamuntu, ngo bikaba bituma n’abaharokokeye bumva ko ababo bahawe icyubahiro koko, ibintu bibasubizamo icyizere cy’ejo hazaza, gusa asaba ko ababa bazi ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro, batanga amakuru igashyingurwa.

Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura Ruhengeri na Gisenyi

Nzitabimfura Immaculé wavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso rushya rwa Musanze, yashimye Leta kuba noneho yaremeye ko uru rukiko ruhindurwa urwibutso rwa Jenoside kuko ngo n’ubundi “aha ariho abacu biciwe, bakaba ari naho bagombaga kuruhukora”.

Ati: “Rwose mbabwije ukuri, mu yindi myaka sinavugaga gutya kuko najyaga kuvuga amagambo abiri amarira yantanze imbere. Gusa kuri ubu turishimye kuko abacu bahawe icyubahiro bagakurwa hirya hariya mu mazi. Ariko muziko twajyaga kwibuka tugashyira indabo mu mucaca tutazi n’aho bashyinguye !”

Gusa uyu mubyeyi warokotse wenyine mu muryango wose, yemeza ko ubu yashibutse ndetse ngo akaba asanga abamwiciye umuryango bariruhirije ubusa. Yasabye Akarere ka Musanze ko kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byaba igihe cyose. Ati: “Mukwiye kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi iminsi yose, atari ukubona ukwezi kwa 4 kugeze ngo nibwo mutwibutse. Mayor twizeye ko uzabikora kandi urabishoboye twarabibonye”.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, yavuze ko bazakomeza ubuvugizi ku buryo uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Musanze ruzabona ibikenewe byose ndetse rukagurwa ku buryo abashaka kurusura bazajya babona amateka yose mu buryo burambuye. Yanavuze ko ibyabaye aha mu Ruhengeri ari ishyano ryabuze gihanura kuko ngo uretse aha muri Cour d’Appel, nta handi mu Rwanda ndetse no ku Isi, hagaragaye ubwicanyi bwakorewe mu nzu y’ubutabera.

Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi barokokeye muri Cour d’Appel bagiye basaba ko aha hantu hahindurwa Urwibutso rwa Jenoside kuko ngo igihe cyose bahabonaga amaraso y’ababo. Gusa ngo kubera amategeko aba agomba kubahirizwa, byasabye imyaka 28 kugirango hahindurwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze rwubatswe mu cyahoze ari Cour d’Appel, hashyinguwe imibiri 800 ariko iyo ikaba ari yo imaze kuboneka, hakazakomeza gushakishwa indi itarashyingurwa kuko hari benshi batarabona ababo.

Dr Bizimana Jean Damascène/MINUBUMWE
Uwavuze mu izina ry’abafite ababo bashyinguwe
Ahahoze Cour d’Appel niho hahinduwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Musanze
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga
Imibiri 800 niyo yashyinguwe kuko ari yo imaze kuboneka
Rucagu Boniface na Bishop Rucyahana bunamiye imibiri yashyinguwe
Major General Murokore yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri
Senateri Nyinawamwiza Laetitia nawe yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri

Related posts

Umunya-Colombia Vergara Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

NDAGIJIMANA Flavien

Cabo Delgado: Perezida Paul Kagame na mugenzi we Philipe Nyusi baganiriye n’itangazamakuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Ni iki giteye Sergio Ramos gutera umugongo Real Madrid?

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Habumugisha Willy Jackson April 15, 2022 at 10:33 PM

Tuzahora tubibuka Iteka Niteka.

Reply

Leave a Comment