Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera busigaye bwifashisha imbwa mu gucunga umutekano wa Pariki no guhiga ba rushimusi n’imitego baba bateze inyamaswa, ku buryo byatanze umusaruro kuko byatumye hatahurwa imitego yategwaga binatanga umutekano ku nyamaswa.
Pariki y’Igihugu y’Akagera ni imwe mu zinjiriza Igihugu amafaranga menshi bivuye kuri ba mukerarugendo benshi bayisura baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Muri uyu mwaka dusoza wa 2023, Parike y’Akagera yasuwe n’abantu ibihumbi 50, muri bo 50% ni abanyarwanda. Ni imwe mu zibarizwamo inyamaswa eshanu zikomeye ku Isi zirimo: Intare, inzovu, ingwe, inkura ndetse n’Imbogo.
Mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wa Pariki y’Akagera, bifashisha imbwa umunani zatojwe kumenya ahantu hanyuze ba rushimusi n’ahatezwe imitego, ku buryo isaha n’isaha zihagera igategurwa ntifate inyamaswa.
Ni imbwa zikoreshwa imyitozo zikagaburirwa neza, zikavurwa ku buryo ngo iyo ubaze ibizigendaho usanga buri imwe nibura ikoresha arenga ibihumbi 9$ ku mwaka, ni ukuvuga arenga miliyoni 10 Frw.
Izi mbwa kandi zatumye hategurwa imitego irenga 8000 yagiye itegwa na ba rushimusi. Nko mu 2015 hateguwe imitego 2000 gusa yagiye igabanuka kugeza aho nko mu 2022 hateguwe imitego 48, mu gihe mu 2021 hari hateguwe imitego 25.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo muri Pariki y’Akagera, Karinganire Jean Paul, yavuze ko kuva muri 2015 mu ishami rishinzwe umutekano wa Pariki y’Akagera bafitemo imbwa, iza mbere zazanwe muri uwo mwaka zaturutse muri Uganda nabo bari barazikuye mu Buholande.
Izi mbwa ngo zagiye zicwa n’isazi ya tsetse biza kurangira bafashe icyemezo cyo gufata imbwa zaturutse mu Buholandi bazibangurira ku mbwa z’Inyarwanda, ubu akaba ari zo mbwa bafite umunani.
Ati: “ Ubu zijya mu kazi buri gihe, ba rushimusi aho biri ngombwa barafatwa, imitego bateze irategurwa, uruzitiro rwacu rudutandukanya n’abaturage ruhorana umutekano.”
Kuri ubu umutekano wo muri Pariki y’Akagera ni kimwe mu byitaweho cyane kuko ucungwa umunsi ku munsi mu ndege ya Kajuguju, hakoreshwa imbwa, hakaba abagenda mu bwato, abagenda n’amaguru, abicara mu cyumba nkusanyamakuru cy’ikoranabuhanga n’abandi benshi, byose bikorwa mu rwego rwo kurinda umutekano w’inyamaswa umunsi ku munsi. (Igihe)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2023/12/img_1292-3-cbec6.jpg)
![](https://amizero.rw/wp-content/uploads/2023/12/img_1288-5-fc5eb.jpg)