Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Mozambique aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri nk’uko byanditswe n’ikinyamakuru The new times ku rukuta rwacyo rwa twitter, bikaba bije bikurikira ibyari byatangajwe n’Ibiro bya Perezidansi bishinzwe itumanaho, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Nzeri 2021, ko Perezida Kagame ategerejwe muri Mozambique.
Kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique.
Byatangajwe ko u Rwanda rwohereje muri Mozambique Ingabo zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi, aho zifatanya n’Igisirikare cy’iki gihugu (FADM). Kuri aba, hiyongeraho izindi ngabo zibarirwa mu bihumbi zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), nazo ziri muri Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe bivuga ko bigendera ku matwara akarishye y’Idini ya Islam.
Intara ya Cabo Delgado yoherejwemo Ingabo z’u Rwanda, iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, ikaba ikubye u Rwanda inshuro zigera kuri eshatu, ahanini ikaba igizwe n’amashyamba kuko idatuwe cyane. Ibikorwa nyamukuru Ingabo z’u Rwanda kabuhariwe zihutiye gukora zikigerayo, harimo kubohoza Imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zikora ibyo bikorwa ziherekejwe n’ingabo za Mozambique.
Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko hari Imijyi yamaze kuvanwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba irimo Mocimboa da Praia n’iyindi.
Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri kandi, Perezida Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, biza gukurikirwa n’inama ihuza amatsinda y’abahagarariye Ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko aba banyacyubahiro bombi, bakurikirana igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye kandi bakagirana ikiganiro n’abanyamakuru barimo n’abo mu Rwanda bagiye kureba ibikorwa RDF imaze kugeraho muri Cabo Delgado.
Ku munsi wa kabiri w’uru ruzinduko rwe, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda azifatanya na mugenzi we Philip Nyusi mu birori by’Umunsi mukuru w’Ingabo biteganyijwe kubera kuri Stade iherereye ahitwa Pemba, hamwe mu hantu hakomeye habohojwe n’Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda mu gihe gito zimazeyo.


