Amizero
Amakuru Politike Ubukungu Umutekano

Cabo Delgado: Perezida Paul Kagame na mugenzi we Philipe Nyusi baganiriye n’itangazamakuru.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, bagaruka ku bikorwa byo guhangana n’ibyihebe muri Cabo Delgado ndetse no ku mubano w’Ibihugu byombi muri rusange.

Iki kiganiro cyabereye i Pemba muri Cabo Delgado, ahakomereje uruzinduko rw’iminsi ibiri, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame akomeje kugirira muri Mozambique.

Kuri gahunda y’uyu munsi, biteganyijwe ko nyuma y’iki kiganiro Abakuru b’Ibihugu byombi bitabira ibirori by’umunsi w’Ingabo z’iki Gihugu cya Mozambique ufatwa nk’umunsi w’impinduramatwara, ukaba usanzwe wizihizwa kuri iyi tariki ya 25 Nzeri.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Mozambique mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ari kumwe na mugenzi we Philipe Nyusi, bagiranye ibiganiro n’Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique ziri kumwe n’ingabo za Mozambique.

Byatangajwe ko u Rwanda rwohereje muri Mozambique Ingabo zigera ku 1000 zirimo abasirikare n’abapolisi, aho zifatanya n’Igisirikare cy’iki gihugu (FADM) mu guhashya ibyihebe byari byarigize kagarara muri Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique. Kuri aba, hiyongeraho izindi ngabo zibarirwa mu bihumbi zavuye mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), nazo ziri muri Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’ibyihebe bivuga ko bigendera ku matwara akarishye y’Idini ya Islam.

Intara ya Cabo Delgado yoherejwemo Ingabo z’u Rwanda, iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Mozambique, ikaba ikubye u Rwanda inshuro zigera kuri eshatu, ahanini ikaba igizwe n’amashyamba kuko idatuwe cyane. Ibikorwa nyamukuru Ingabo z’u Rwanda kabuhariwe zihutiye gukora zikigerayo, harimo kubohoza Imijyi itandukanye yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba aho zikora ibyo bikorwa ziherekejwe n’ingabo za Mozambique.

Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bimaze gutanga umusaruro kuko hari Imijyi yamaze kuvanwa mu maboko y’imitwe y’iterabwoba irimo Mocimboa da Praia n’iyindi.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri kandi, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, byakurikiwe n’inama yahuje amatsinda y’abahagarariye Ibihugu byombi, yanasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Mu byo Perezida Kagame yemereye mugenzi we Nyusi, harimo ko Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zizaguma muri Mozambique igihe cyose bikiri ngombwa, kuko ngo ubu hatangiye ikindi cyiciro cyo kurinda umutekano umaze kugerwaho no kongera kubaka Cabo Delgado yasenywe n’ibyihebe.

Ingabo za Mozambique ziri mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko abakomando ba RDF bazifashije kubohora Cabo Delgado zari zarirukanywemo n’ibyihebe/Photo Urugwiro.
Umutekano wari wakajijwe/Photo Urugwiro.
Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye n’itangazamakuru ku nkengero z’inyanja i Pemba/Photo Village Urugwiro.
HE Paul Kagame/Photo Urugwiro.
HE Philipe Nyusi/Photo Urugwiro.

Related posts

Kubona Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu Burundi byiswe igitangaza, binashimangira umubano mwiza w’Ibihugu bivukanyi [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Kayonza: Ishuri ryambuye abarimu nabo baryima amanota y’ibizamini, abana bahabwa ibindi bizamini.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Umuyobozi wa Police ya Tanzania yasuye umupaka w’u Rwanda na DRC

Christian Hakorimana

Leave a Comment