Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Police FC yirukanye bucece Haringingo Francis n’abamwungirije

Nyuma yo kugaragaza umusaruro mubi, kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Kamena 2021 Police FC yahagaritse umutoza wayo mukuru Haringingo Francis Christian, Rwaka Claude na Niyintunze Jean Paul bari bamwungirije kugera shampiyona ishoje

 Mu itangazo yashyize ahagaragara, ikipe ya Police FC yatangaje ko ihagaritse ry’umutoza mukuru wayo Haringingo Francis Christian, Rwaka Claude na Niyintunze Jean Paul bari bamwungirije mu gihe cy’iminsi 7 nyuma yo kutitwara neza muri shampiyona ya 2020/2021.

Mu mvugo iziga ikubiye mu itangazo iyi kipe yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, yagize iti “ Ikipe ya Police FC yahagaritse by’agateganyo abatoza Haringingo Francis Christian, Rwaka Claude na Niyintunze Jean Paul nyuma y’umusaruro mucye”

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga wayo CIP Obed Bikorimana ryagaragaje ko iyi iri tsinda ry’abatoza rigiye gusimburwa na Hitabatuma Nkotanyi usanzwe ari umutoza wa Interforce  FC ikina mu cyiciro cya 2 ndetse akaba ashinzwe no kuzamura impano z’abakiri bato  barerwa na Police FC.

Haringingo Francis Christian yamenyekanye cyane muri Mukura Victory sport

Guhagarikwa mu gihe cy’iminsi 7 bivuze ko uyu mutoza nta mukino n’umwe azongera gutoza muri iyi shampiyona bityo bikamushyitsa ku mpera y’amasezerano ye afitanye na Police FC bigoranye ko ya kongera kumugirira icyizere cyo kongera kuyitoza umwaka utaha.

Haringingo Francis Christian wageze muri Police FC mu mwaka wa 2019 avuye muri Mukura yari amaze guhesha igikombe cy’Amahoro cy’umwaka wa 201, yazanywe nk’ishingiro ry’icyizere cyo kuzegukana igikombe cya shampiyona iyi kipe itarabona kuva yashingwa mu mwaka w’2000.

Mu mikino 10 iheruka Police FC yatsinzemo 4 inganya imikino 4 itsindwamo 2 (Harimo uwo iherutse kunyagirwa na APR FC ibitego 3-0), bingana na 40%. Kuva iyi shampiyona yatangira kandi iyi kipe yinjije ibitego 12 yinjizwa ibitego 14 mu gihe umukino umwe gusa ariwo yabashije kurangiza itinjijwe igitego ndetse ikaba yaragize agahigo kokuba yaragize imikino 3 itigeze ibonamo igitego n’iki kimwe.

Police FC ni imwe mu makipe yashoye agatubutse ku isoko igura abakinnyi

Related posts

Covid-19: Uganda yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Buhinde.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Mayor Kambogo Ildephonse yakuwe mu nshingano kubera amakosa akomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwifashisha imbwa byashyize iherezo kuri ba rushimusi bari barayogoje Pariki y’Akagera.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment