Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Musanze: SACOLA yavunnye amaguru abajyaga gushaka amazi muri Parike y’Ibirunga.

Umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga no kwita ku mibereho myiza y’abaturage baturiye iyi Pariki, SACOLA wemeza ko mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza harimo no kubegereza amazi meza kuko amazi ari ubuzima, bikabarinda kujya mu ishyamba aho bavoma amazi yanduye, bityo Pariki y’Igihugu nayo ikabungabungwa neza nta muturage uyangije.

Mu rwego rwo gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza, abatuye mu kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange, Akarere ka Musanze, bubakiwe umuyoboro w’amazi meza ureshya na Km 6.5, umuyoboro byavuzwe ko uje kuruhura abaturage ingendo bajya gushakisha aho bakura amazi utaretse no kwangiza ishyamba mu gihe bagiye kurivomamo, ngo akaba agiye kubafasha kunoza isuku, ibyatumye bemeza ko bagiye mu rugamba rwo kwiteza imbere kuko ibyabazitiraga byakemuwe.

Bwana Nsengiyumva Pierre Célestin uyobora SACOLA, yavuze ko barajwe ishinga no gushaka icyatuma abaturage bagira imibereho myiza ndetse ngo bakazakomeza gufatanya n’Akarere ka Musanze mu guteza imbere abaturage kuko “gufasha umuturage kugira ubuzima buzima” ari yo ntego yabo y’ibanze.

Ati: “Turishimira ibikorwa nk’ibi bifasha mu guhindura ubuzima bw’umuturage arushaho kubaho neza, murabona nk’uyu muyoboro wa km 6.5 ubwawo watwaye miliyoni zisaga ijana na cumi, kandi ni muri rwa rwego rwo kwita ku mibereho myiza y’abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Turahsimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame waduhaye Hotel kugira ngo iduteze imbere natwe tubone ubushobozi bwo guteza imbere abandi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse yashimiye abafatanyabikorwa beza nka SACOLA babafasha mu bikorwa byinshi bya buri munsi biteza imbere
abaturage kandi mbere yo kugira ibyo bakora ngo bakaba babanza kwicarana bakareba ibyihutirwa biri mu mihigo y’Akarere.

Ati: “Ibikorwa bya SACOLA ni ibikorwa byiza kuko byiyongera ku byo tuba twarahize kugeza ku muturage nk’Akarere. Uyu muyoboro uje wiyongera ku yindi twari dusanzwe dufite kandi birafasha abaturage bacu kuko ubuzima bugiye kurushaho kuba bwiza. Dushima cyane uburyo SACOLA idufasha, ikaba iruhuye abaturage bakoraga urugendo rurerure bashaka amazi meza kuko ubu bagiye kujya bavoma amazi meza kandi hafi yabo”.

Magingo aya, Akarere ka Musanze kageze ku gipimo cya 90% mu kugeza amazi meza ku baturage. U Rwanda rwihaye intego y’uko muri gahunda y’Imibereho myiza ko muri NST1 ya 2024 buri muturage uri ku butaka bw’u Rwanda azaba agerwaho n’amazi meza, bivuze ko azaba avoma amazi meza kandi adakoze urugendo rurerure nk’uko byari bimeze kuri aba.

Uyu muyoboro w’amazi meza wubatswe na SACOLA, ufatiye ku muyoboro mugari wa Mutobo unyura mu bice bya Kagano. Amazi yagejejwe mu kagari ka Ninda mu murenge wa Nyange azafasha n’abandi baturage bashaka gufatiraho, ukaba ku ikubitiro warashyizweho amavomero atandatu harimo na rimwe ryashyizwe ku kigo cy’ishuri rya Ninda ritaguraga amazi. Abatuye muri aka gace bavomaga ibiziba (amazi atemba bita umuzi), abandi bagakora ibirometero byinshi bajya gushaka aho babona ajya kuba meza.

Visi Meya Clarisse hamwe na Gitifu w’Umurenge wa Nyange bavoma kuri aya mazi meza.
Umuturage avoma amazi meza ku ivomero riri muri Centre ya Ninda.

Related posts

M23 na FARDC bahuriye i Kibumba baganira ku bibazo bikomeje gutuma barwana umuhenerezo.

NDAGIJIMANA Flavien

Impamvu abashakanye bagera igihe bakumva batagishaka gukorana imibonano mpuzabitsina.

NDAGIJIMANA Flavien

Colonel wahoze muri FARDC yatorotse yiyunga kuri M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment