Amizero
Ahabanza Amakuru

Goma-Rubavu: Impunzi nyinshi ziturutse i Goma zikomeje guhungira mu Rwanda [AMAFOTO]

Bitewe n’ingaruka zishobora guterwa n’ikirunga cya Nyiragongo gikomeje kwivumbagatanya, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 kirukiye ariko ntigituze hagakomeza imitingito ya hato na hato, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi, abatuye umujyi wa Goma batangiye kwimurwa vuba na bwangu nyuma y’amakuru ko uyu mujyi ushobora guhura n’akaga, umuriro w’ikirunga uramutse uhuye na Gaze Metane (Methan Gaz) iri mu kiyaga cya Kivu.

Impuruza yatanzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Lieutenant-Général Constant Ndima igatambuka kuri Radio na Television by’Igihugu (RTNC) ishami rya Goma, yavuze ko hagendewe ku makuru bakesha inzobere mu by’ibirunga, bishoboka ko ikirunga cya Nyiragongo gishobora kuza gukomeza kuruka haba ku butaka ndetse no munsi y’amazi y’ikiyaga cya Kivu.

Ubusesenguzi bwakozwe n’abahanga mu by’ibirunga bagendeye ku mitingito, isaduka ry’ubutaka mu duce tumwe na tumwe n’ibindi, bwerekana ko hakiri amazuku kandi menshi munsi y’ubutaka ashobora guturumbukamo isaha iyo ari yo yose kandi akaba ashobora guturumbukira mu duce turimo abaturage benshi.

Igiteye impungenge cyane, ngo ni uko aya mazuku ari kubuyera mu butaka ashobora no kuzamukira mu kiyaga cya Kivu gisanzwe ari inturo y’amatoni n’amatoni ya Gaze Metane ishobora guturika ikaba yateza ibyago bikomeye cyane mu bice bikikije iki kiyaga cya Kivu.

Ubwoba n’igihunga byahise bifata abatuye n’abagenda Goma, bikaba byaje biniyongera ku mpumu bari bamaranye iminsi kuko kuwa Gatandatu ubwo Nyiragongo yarukaga batabawe na Rurema, amazuku yari abasatiriye agahagarara kuri Kilometero 1.5 uvuye ku kibuga cy’indege cya Goma ariko n’ubundi akisasira abagera kuri 15 (abamaze gutangazwa).

Muri iyi mpuruza, hari hatangajwe tumwe mu duce tw’Umujyi wa Goma dushobora kwibasirwa n’iruka ridasanzwe rya Nyiragongo ndetse n’urusukume rwa maguma(magma) n’umuriro w’amazuku ari two: Majengo, Mabanga y’amajyaruguru, Mabanga y’amajyepfo, Virunga, Bujovu, Kahembe, Mikeno, Mapendo ndetse na Murara.

N’ubwo muri iri tangazo byari biteganyijwe ko abaturage bo mu duce twavuzwe haruguru bajyanwa ahitwa Sake muri Congo, hari benshi bahisemo kwerekeza iy’u Rwanda kuko ngo bahizeye umutekano kurusha aho i Sake.

Ubwo umunyamakuru wa www.amizero.rw yageraga ku mipaka ibiri ihuza umujyi wa Gisenyi na Goma (Petite barrière na Grande barrière), yabonye benshi mu bavuye i Goma bemezaga ko baje mu Rwanda kubera umutekano ariko ngo n’ukuntu bitabwaho.

Uwitwa Rasta uzwi cyane i Goma, yagize ati: “iki Gihugu ntacyo wakinganya. Ni ukuri bakirana abantu urugwiro. Ntiwamenya ko turi impunzi, wagirango turi abanyacyubahiro. Baduhaye kwasiteri (coasters), imodoka za gisirikare ndetse baranaduherekeza ku buryo ntacyaduhungabanya”. Ibi binemezwa kandi na bagenzi be bemezako guhungira mu Rwanda bibarutira kujya muri Sake n’ubwo ngo ari mu gihugu cyabo.

Imodoka za RDF ni zimwe mu zifashishijwe mu gutwara impunzi z’Abanyekongo ziri kwinjira ku mupaka wa Goma-Rubavu

Nubwo muri Goma bari guhungira mu Rwanda, ku ruhande rw’u Rwanda naho ingaruka z’iki kirunga zarahageze.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange, ku munsi w’ejo yatangaje ko abantu batuye kuri metero 200 uvuye ku murongo waciwe n’imitingito mu karere ka Rubavu gahana imbibi na Goma bagomba kuhava mu gihe babona inzu zabo zatangiye kuzana imitutu.

Nyuma yo gusura ahangijwe n’imitingito no gukorana inama n’impuguke zamuherekeje kwiga ku bibazo byatewe n’imitingito, uyu muyobozi yasabye ko abantu bafite ubushobozi bahimuka na ho abatishoboye bakaza kuhimurwa, ahita atangaza ko hari isesengura ririmo gukorwa harebwa abagomba kwimuka, ndetse hakaba hari abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byamaze kwimurwa, izindi services zikaba zirimo n’amabanki zifunze, serivisi zimwe na zimwe z’ibitaro bya Gisenyi nazo zimuriwe mu bitaro bya Ruhengeri n’ibya Shyira muri Nyabihu ndetse na Rugerero.

Nyiragongo yateje ibibazo byinshi yaba mu mujyi wa Gisenyi ndetse na Goma kuko hari imitutu yagiye yiyasa kuva ku kirunga ukagera mu Kivu. Ibi byatumye byinshi mu bikorwa remezo nk’imihanda, inzu z’amagorofa n’ibindi byangirika bikomeye.

Abanyekongo bahisemo kwiyizira mu Rwanda aho bavuga ko bizeye umutekano no kwitabwaho
Hashyizweho imodoka za coaster zo gutwara impunzi
Uretse kurinda umutekano w’impunzi, RDF yanatanze imodoka zo gufasha mu kuzitwara

Related posts

Inkomoko y’amafoto y’ababyeyi bari konsa ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga

Shyaka Josbert

Kirehe: Polisi yarashe imfungwa zageragezaga gutoroka eshanu zihasiga ubuzima.

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda yashyikirije Perezida w’u Burundi ubutumwa bwa Perezida Kagame.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Paccy May 27, 2021 at 8:56 pm

RDF ikomeje kwandika amateka !!! Komeza uheshe ishema urwakwibarutse kandi natwe tukubahira ubudasa bwawe !!! Songa mbele #RDF Jeshi la Africa na Dunia nzima

Reply

Leave a Comment