Amizero
Amakuru Umutekano

Ingabo z’u Rwanda zongeye gushimirwa uko zitwara mu butumwa bw’amahoro

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zambitswe imidari y’sihimwe y’uburyo zitwara mu kubungabunga amahoro no kubumbatira umutekano aho zoherezwa hose. Ni nyuma y’igihe kirenga gato umwaka zimaze muri ubwo butumwa.

Mu birori byabereye mu kigo cya gisirikare cya Tomping giherereye muri Juba umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Maj Gen. Main Ullah Chawdhury umuyobozi wungirije w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani yakeje uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati: “Ibikorwa by’indashyikirwa iyi batayo y’Ingabo z’u Rwanda yakoreye abaturage ba Sudani y’Epfo bigaragarira buri wese. Ingabo z’u Rwanda zerekanye ko zifite ubushobozi bwo gukora ubutumwa zihawe, kabone nubwo amabwiriza yahinduka bitunguranye. Ndongera kandi gushimira abasirikari b’igitsinagore kuko bagaragaje ubutwari bwihariye.”

Ingabo z’u Rwanda zahawe imidari y’ishimwe zibarizwa muri batayo yahawe izina rya Rwanbatt-1, zikaba zarageze muri Sudani y’Epfo tariki ya 13 Kamena umwaka ushize. Kuva icyo gihe zagiye ziyambazwa mu bikorwa binyuranye, harimo kurinda no gutabara abasivile, kurinda umutekano w’abakozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera muri Sudani y’Epfo, ndetse no mu bikorwa rusange bigamije guteza imbere abaturage ba Sudani y’Epfo.

Umuyobozi w’agateganyo wa Rwanbatt-1, Maj Aimé Uwimana yashimiye ubuyobozi bw’igihugu cya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bw’ingabo z’umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani ndetse n’abandi bafatayabikorwa bose uburyo badahwema kubagaragariza ubufatanye mu kazi kabo ka buri munsi.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abasirikari, abapolisi, inzobere, abajyanama n’abandi barenga ibihumbi bitanu bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi nko muri Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centre Afrika n’ahandi.

Source: MoD

Related posts

Bimwe mu bigo bya Leta bigiye kwegurirwa abikorera mu gihe cya vuba.

NDAGIJIMANA Flavien

Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola yitabye Imana ku myaka 79.

NDAGIJIMANA Flavien

Igikomangoma Charles wo muri Wales yageze mu Rwanda [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment