Amizero
Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Ibitaramo bya Israel Mbonyi mu Burundi byahagaritswe na Leta y’iki Gihugu.

Umuhanzi ukunzwe na benshi haba mu gihugu cyangwa mu karere, Israel Mbonyi, amaze iminsi ateguje abakunzi be mu gihugu cy’u Burundi ko igihe kigeze ngo noneho bataramane, bafatanye kuramya Imana. Gusa birasa naho urwishe ya nka rukiyirimo, kuko uyu muhanzi wagerageje kenshi gutaramira abarundi bikanga n’ubundi ariyo bishya bishyira.

Ibicishije mu butumwa bwanyuze kuri Twitter ya Minisiteri ishinzwe ubutegetsi bw’igihugu, iterambere n’umutekano, Leta y’u Burundi yatangaje ko ibitaramo bya Israel Mbonyi bitaba ngo kuko kugeza ubu nta muyobozi bifitiye ububasha wari wabimenyeshwa ngo anabitangire uburenganzira.

Iri tangazo rigiye hanze mu gihe Israel Mbonyi we yari arimbanije imyiteguro yo kwerekeza muri iki gihugu cy’abaturanyi, aho yari yanabasezeraniye kuzabageraho ari kumwe n’itsinda ryose, nyuma yo gusinya amasezerano na Sosiyete yari yamutumiye.

Nkuko yari aherutse kubitangaza, Israel Mbonyi yateganyaga kuzakorera i Burundi ibitaramo bitatu birimo icyari cyitezwe tariki 13 Kanama 2021 yari kuzakorera ahitwa ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga’, cyagombaga kuzitabirwa n’abazaba batumiwe gusa n’abayobozi batandukanye bo mu Burundi nubwo amazina yari ataratangazwa. Ku munsi ukurikiyeho, ni ukuvuga tariki 14 Kanama 2021, Israel Mbonyi byari byitezwe ko azongera gutaramira muri ‘Lycée Scheppers de Nyakabiga aho iki gitaramo cyagombaga kuzaba ari igitaramo gihenze mu buryo bw’amikoro. Igitaramo cya nyuma Israel Mbonyi yari kuzakorera mu Burundi cyari cyashyizwe ku giciro gito ni icyo ku wa 15 Kanama 2021, cyagombaga kubera ahitwa ‘Boulevard de l’Independence’.

www.amizero.rw yagerageje kuvugana na Israel Mbonyi nyuma y’aya makuru ariko ntibyadukundira. Ni mu gihe Kavakure Valentin wari wwateguye ibi bitaramo we yabwiye Igihe ko nta makuru nawe abifiteho, ko yabyumvise nkuko abandi nabo babyumvise.

Uretse kandi ibi bitaramo bya Israel Mbonyi biburijwemo na Leta y’u Burundi, Bruce Melodie nawe yiteguraga gukora ibitaramo bitandukanye mu bihugu birimo n’u Burundi. Ni mu gihe umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wasaga n’uwajemo agatotsi mu bihe byashize ubu noneho watangaga ikizere cyo kugaruka mu buryo.

Related posts

New York: Perezida Macron yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi baganira ku mutekano.

NDAGIJIMANA Flavien

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mabe July 28, 2021 at 4:13 PM

Aha harimo impamvu za Politiki kurusha izindi zose zatangwa !!! Nizereko ariko Mbonyi nta mafaranga yari yashoye ku buryo yayatakaje !!! Ahubwo Abarundi nibo bakwiye kuba bafite ibihombo !!! Courage muhungu wacu n’ubundi ariya matariki yari ahuye n’ubwicanyi bw’Abanyamulenge mu Gatumba

Reply

Leave a Comment