Nyuma y’uko akoze indirimbo y’amajwi n’amashusho akayita ‘IGIHE’, Umuhanzi nyarwanda Marishari Secumi Etienne, wahisemo izina ry’ubuhanzi, Marshall Mushaki, mu ijwi ryihariye rihogoza, ikomeje gukora ku mitima y’abatari bacye biganjemo abakozweho n’amagambo ayirimo ndetse n’abakunda amajwi meza arimo ubuhanga bavuga ko uyu musore ari umuhanga.
Uyu muhanzi wafashe izina rya Mushaki nk’izina rya se umubyara, akomeje gutangarirwa na benshi bakomeje kwemeza ko afite ijwi ryiza kandi ashobora kugenzura ku buryo riryohera cyane abumva ibihangano bye.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na WWW.AMIZERO.RW, yavuze ko agerageza gukora ibishoboka ku buryo ageza ku bakunzi be ibyo yabanje kwitondera. Tumubajije ku izina yahaye indirimbo ye nshya, yadusubije agira ati: “Nayise ‘IGIHE’ nyuma yo kwitegereza iby’ubu buzima nkasanga ko burya biba bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose. Buri kintu kigenerwa igihe cyacyo nk’uko biri no mu ijambo ry’Imana, Umubwiriza 3:1”.
Marshall Mushaki yavuze ko iyo yandika indirimbo, yibabanda cyane ku ijambo ry’Imana, ngo akibanda kandi ku buzima bwe bwite bw’ ahahise, ubw’uyu munsi ndetse n’ubuhamya bw’ abantu batandukanye.
Uyu muhanzi watangiye kuririrmba kinyamwuga umwaka ushize wa 2021, yemezako ubuzima tubamo muri iyi si buba bushobora guhinduka neza cyangwa nabi mu gihe runaka, akaba asaba abantu kwiga guhindukana n’ibihe ariko mu buryo bwiza bwa gitwari birinda ko ibihe byabahindura.
Tumubajije gahunda afite imbere, ati: “Gahunda mfite y’ahazaza ni ugukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byanjye bya buri munsi by’umuziki ndushaho gukora indirimbo zubaka kandi zikomeza imitima y’abatuye Isi mparanira ko zagera hose no kuri bose”.
Marishari Secumi Etienne (Marshall Mushaki), ni umusore wavutse mu bana benshi cyane barenga 40, akaba bucura cyangwa se umwana wa nyuma. Ni imfubyi ku babyeyi bombi, ari naho ngo yakuye ‘inspiration’ y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘IGIHE’ kuko ngo yayanditse ashingiye ku nkuru y’ukuri y’ibyamubayeho.
REBA VIDEO YAYO NZIZA N’IJWI RYAYO RYIZA:
2 comments
Yaturenze pe
Yoooooo!!! Uyu Marshall twariganye ndetse turirimbana muri iprc musanze, rwose afite impano idasanzwe