Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Mozambique: Abakomando ba RDF n’ingabo z’iki Gihugu bakomeje guhiga bukware ibyihebe mu mashyamba ya Cabo Delgado [AMAFOTO].

Ku wa 27 Ukwakira 2021, Abakomando b’u Rwanda bari muri Mozambique bafatanyije n’ingabo za Mozambique bakomeje ibikorwa byo guhashya ibyihebe mu mashyamba ya Cabo Delgado, kuko ibyihebe byagiye bikurwa mu birindiro bikuru byabyo byagiye bibyimurira mu tundi duce.

Hashize iminsi hari kuvumburwa ibirindiro bishya bitandukanye by’ibyihebe biherereye mu gace kari hafi y’umugezi wa Muela.

Iki gikorwa cyo guhiga ibyihebe cyakozwe mu rwego rwo gusenya no kurandura burundu uwo mutwe w’iterabwoba wari warayogoje Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Nyuma y’uko ibyihebe byambuwe ibirindiro byari bifite muri Siri 1 na Siri 2 bikerekeza mu mashyamba yo hakurya y’umugezi wa Messalo, ibindi byerekeje mu gace kari ku mugezi wa Muela mu Karere ka Mocimboa, bihashyira inkambi zitandukanye.

Bimaze kumenyekana ko ibyihebe byashinze inkambi nshya, Abakomando b’u Rwanda (RDF Special Forces) bakomeje kubikurikirana, babikwiza imishwaro ari nako babyambura abaturage bagizwe ingwate.

Iyi Operasiyo yakorewe rimwe n’indi yakorewe mu gace ka Nakidunga na Nazimoja, aho ibyihebe byaguwe gitumo n’izi ngabo kabuhariwe z’u Rwanda, kimwe kihasiga ubuzima ibindi biracika.

Aka gace kari hafi y’inyanja mu birometero 25 uvuye Mocimboa da Praia. Abaturage bagera kuri 12 barimo abagore n’abana bahise bishyikiriza ingabo z’u Rwanda.

Muri izi operasiyo, ibyihebe byambuwe ibikoresho birimo imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG n’amasasu yazo, ibikoresho by’itumanaho rya gisirikare (ibyombo) bigera kuri 26, telefone zigendanwa umunani na, ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo Laptop 10 n’ibyifashishwa mu gusohora impapuro (printers) ebyiri na projecteurs (yifashishwa mu kwerekana amashusho yagizwe manini) imwe.

Ibi byihebe mu myaka itatu ishize, byirukanye abasaga ibihumbi 800 mu byabo, imitungo yabo myinshi irasahurwa indi irangizwa. Muri iyo mitungo hari bimwe na bimwe usanga binyanyagiye mu mashyamba aho ibyihebe byari byihishe nk’imodoka, moto, ibikoresho byo mu biro ndetse n’ibyo mu rugo.

Muri iyi minsi ibikorwa byo kurwanya ibyihebe muri Mozambique, inzego z’umutekano kabuhariwe z’u Rwanda ziri kubikora zibifatanya no gufasha abaturage bari barafashwe bugwate n’ibyo byihebe, zikabafasha kuva mu mashyamba no kubasubiza mu buzima busanzwe nk’uko tubikesha IGIHE.

Ingabo kabuhariwe z’u Rwanda zatangaje ko mu bihe byahise hazaga abasaza n’abakecuru, ariko kuri ubu hari kuza abagore bakiri bato n’abana.

Iyo uganiriye n’aba baturage, bavuga ko bari barambiwe guhora biruka mu mashyamba, aho bari babayeho nabi bahohoterwa n’ibyihebe.

Uwitwa Leisha Sumaye yagize ati: “Twari turambiwe ubuzima bw’ishyamba; Al Shabab yaradushimuse maze idutwara mu mashyamba aho yirwaga idukubita, bamwe muri twe barishwe, badufataga nk’ihene cyangwa inyamaswa”.

Sumaye yishimiye uburyo bakiriwe neza n’ingabo kabuhariwe z’u Rwanda kandi ko babayeho neza, ubu bizeye ko bagiye gusubira kubaho mu buzima bwabo bwa buri munsi ntacyo bikanga.

Guhera muri Nyakanga uyu mwaka nibwo ingabo kabuhariwe z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique batangije ibikorwa byo guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado, aho byari bimaze imyaka isaga itatu biyigaruriye.

Uduce twinshi ibyihebe byari byarafashe twarabyambuwe, byimukira mu mashyamba ari naho ibikorwa byo kubarwanya byakomereje.

Moto ni bimwe mu byifashishwa mu ngendo z’ibyihebe.
Mu mashyamba rwagati haboneka imodoka zagiye zangirika.
Iyi kamyo nayo ni iy’abaturage yari yaratwawe n’ibyihebe ariko yagarujwe na RDF.
Imodoka zagiye zibwa zangirikiye mu mashyamba.
Bimwe mu bikoresho byifashishwaga n’ibyihebe mu gutumanaho.
Abakomando ba RDF mu mashyamba ya Cabo Delgado.

Related posts

Goma-Rubavu: Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateye bamwe guhunga.

NDAGIJIMANA Flavien

“Inzira ntibwira umugenzi kandi ngo intamenya irira ku muziro”. Ibikubiye muri Season ya Kabiri ya Filime Ikiriyo cy’urukundo [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Trump yanditse amateka atarakozwe n’undi Perezida n’umwe mu bayoboye Amerika.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mwami Jean Damascene October 31, 2021 at 12:53 PM

U Rwanda nirukomereze aho kdi ruri gufasha Africa kwicungira umutekano. RDF oyeee

Reply
Mukandayisenga Aline October 31, 2021 at 2:21 PM

Bubahwe abasore bacu kandi Nyagasani akomeze abafashe bazagasoze amahoro bafashe kiriya Gihugu kongera kwiyubaka

Reply

Leave a Comment