Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu

Gakenke: Urubyiruko rw’Umuryango FPR Inkotanyi rwasabwe gukura amaboko mu mifuka rukareka ‘kunyura panya’.

Urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke ndetse n’urundi muri rusange, rwasabwe kureka imyumvire yo gushaka gukira vuba, rusabwa gukura amaboko mu mifuka rugakoresha amaboko aho gukomeza gutekereza ku bukungu bwihuse akenshi bamwe bibwirako bageraho banyuze iy’ubusamo cyangwa se izizwi nka ‘panya’.

Ibi byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 26 Werurwe 2023, ubwo uru rubyiruko rwari mu Nteko Rusange, yanahuriranye no gusoza ibikorwa by’Irerero ry’Umuryango FPR Inkotanyi, Icyiciro cya kabiri, hagaragazwa ibikorwa byakozwe kuva 2019 kugera 2022, hishimirwa ibyagezweho bakesha imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Chairman w’Umuryango ku rwego rw’Igihugu akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari nako bareba imikorere ya 2023.

Abatanze ibiganiro kuri uru rubyiruko, bahurije ku kijyanye n’iterambere nk’imwe mu nkingi ya mwamba y’Umuryango FPR Inkotanyi, basaba urubyiruko kwigirira icyizere bakareka gupfusha ubusa umwanya birirwa mu bidafite umumaro ahubwo bakayoboka uburyo bwabashyiriweho mu rwego rwo kubateza imbere, harimo nka BDF, aho babwiwe ko bibabaje kubona hari amafaranga asubira aho yaturutse kubera kubura abayafata.

Uru rubyiruko rwibukijwe ko Akarere ka Gakenke ari kamwe mu Turere dufite amahirwe yo kwera ibihingwa byose kandi ku bwinshi, barusaba gushora mu buhinzi kuko ari hamwe mu hari amafaranga ariko usanga benshi mu rubyiruko basuzugura.

Bwana Kamili Athanase, ni Perezida wa Komisiyo y’Ubutabera mu Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba ari we wari uhagarariye Chairperson w’Intara muri iyi Nteko. Yashimye Akarere ka Gakenke kuko kaza imbere mu bikorwa byinshi by’urubyiruko, gusa aboneraho kurusaba gukoresha amahirwe rufite nk’imbaraga z’Igihugu. Yabasabye ko bareka kumva ko bazakira batavunitse, abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora aho kumva ko bazicara ubikire bukabizanira.

Yagize ati: “Mukwiye kumvako nta n’umwe wigeze akira atabikoreye. Mukure amaboko mu mifuka mukore mwiteze imbere, mureke imyumvire yo gushaka gukira mu nyuze za nzira z’ubusamo bakunze kwita panya, mwumve ko muzakira mubikesha amaboko yanyu. Mureke kwirirwa ku ikoranabuhanga mureba abakize, ahubwo mwiriwe mushaka aho bakuye ubukire namwe muribyaze umusaruro mureba ahari amahirwe kuko harahari henshi”.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye n’umunyamakuru wa WWW.AMIZERO.RW, bamuhamirijeko ibyo basabwe bisanzwe biri mu ndangagaciro z’Umuryango FPR Inkotanyi bihebeye, bemezako nta mwanya bafite wo kwicara ahubwo bakaba bakora ibishoboka byose ngo babe itara ry’urundi rubyiruko rutari mu Muryango FPR Inkotanyi.

Mukankubito Placidie wo mu Murenge wa Gakenke yagize ati: “Imihigo ni ubuzima. Kudusaba gukora ibiduteza imbere tubibona nk’andi mahirwe adasanzwe aho kubibona nko kutwikoreza urusyo kuko birushaho kudukangura. Gusa nkanjye mbigeze kure kuko mfite ibiti bya kawa hafi 30 ndetse nkaba nkomeje no kwiteza imbere nkoresheje amaboko”.

Ibi kandi ni nako bimeze kuri mugenzi we Shema Napoleon wo mu Murenge wa Gashenyi nawe wemezako imihigo bayifata nk’ubuzima. Ati: “Rwose iterambere ry’Akarere ni ryo terambere ryacu, rikanaba iterambere ry’Igihugu. Gukura amaboko mu mifuka njye nsanzwe narabigezeho cyera kuko aka ni Akarere k’ubuhinzi, udahinze ukiri urubyiruko ntiwazabikora umaze gusaza. Bagenzi bacu rero ni ngombwa ko duhagurukira rimwe nk’abitsamuye ubundi tugakirigita ifaranga kakahava”.

Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney, ashima cyane urubyiruko kuko ngo uruhare rwabo mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere ndetse no kwiteza imbere ari ntagereranywa, akemeza ko bazakomeza kubaba hafi bashakira hamwe uko bakemura ibibazo n’imbogamizi bashobora guhura nabyo mu rugamba rwo kwiteza imbere banateza imbere Igihugu cyababyaye.

Abitabiriye amasomo y’Irerero ry’Umuryango FPR Inkotanyi mu Mirenge yose y’Akarere ka Gakenke uko ari 19 ni 799 ariko abageze ku rwego rwo gukora ibizamini ni 642 barimo abahembwe bitwaye neza kurusha abandi bahembwe n’Akarere, batatu ba mbere bahabwa igare buri wese, abandi batatu bahabwa Telefone zigezweho, Intara nayo ihemba abitwaye neza, batatu ba mbere bahabwa ibihumbi 300 buri wese, mu gihe abandi batatu bahawe ibihumbi 250 by’amafaranga y’u Rwanda, hakaziyongeraho kandi ibihumbi 100Frw azahabwa uwambere ku rwego rw’Umurenge.

Imibare iherutse gutangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko byibuze 60% by’abaturarwanda ari urubyiruko, mu Karere ka Gakenke hakaba hari abagera ku 95141. Ngo ibi bikaba bitanga amahirwe ku Gihugu ndetse ngo ari nayo mpamvu Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje gushyira imbaraga muri iki cyiciro kuko ari bo mbaraga z’ejo hazaza h’Igihugu.

Abatsinze neza kurusha abandi bahembwe n’Intara, bavuga ko nacyo ari ikindi gishoro bahawe.
Abatanze ibiganiro bose bahurije ku gukangurira urubyiruko gukanguka rukareka kunyura panya.
Chairman Jean Marie Vianney hamwe n’abandi bayobozi.
Abitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gakenke bati “FPR Oye ! Oye !”

Related posts

DR Congo n’u Rwanda bikomeje gushinjanya gushaka gushoza intambara.

NDAGIJIMANA Flavien

Bakhmut ikomeje kuba isibaniro hagati y’Ingabo za Ukraine n’iz’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

RURA yatangaje igabanyuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment