Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima-OMS ryemeje Urukingo rwa mbere rwa Malariya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ONU ryita ku buzima-OMS, iragira inama Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara gukoresha urukingo rushya rwa Malariya ku bana bose bakiri bato.

Ni ubwa mbere urukingo rwa Malariya rubonetse. Nk’uko OMS yabitangaje, rumaze kugeragezwa ku bana 800,000 muri Ghana, Kenya na Malawi kuva mu 2019.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko uyu ari umunsi utazibagirana mu mateka y’Isi. Ati: “Gukoresha uru rukingo bizakumira Malariya ku bana bato ibihumbi n’ibihumbi buri mwaka”.

Umwana ashobora gutangira kuruhabwa guhera ku mezi atanu nyuma yo kuvuka kandi agomba kuruhabwa inshuro enye zitandukanye.

Malariya ni yo ndwara ya mbere yica abana benshi muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Buri mwaka, ihahitana abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko barenga 260000.

VOA

Related posts

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

NDAGIJIMANA Flavien

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bimwe mu byaranze tariki 7 Mata 1994.

NDAGIJIMANA Flavien

Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka: Uwasanishije ishusho ya Macron n’iya Hitler yajyanywe mu nkiko

Shyaka Josbert

Leave a Comment