Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Imikino Olempike: umutoza umwe yirukanwe undi ahabwa gasopo

Ubuyobozi bw’itsinda rihagarariye u Budage mu mikino Olempike bwafashe icyemezo cyo kwirukana Patrick Moster, umutoza w’ikipe y’igihugu y’abasiganwa ku magare y’igihugu cy’u Budage. Ku rundi ruhande ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa jido ku isi ryo ryihanije umutoza witwa Claudiau Pusa.

Mu mikino olempike iri kubera mu gihugu cy’u Buyapani, uyu munsi usa naho wahariwe udushya twagaragaye ku batoza. Ku ikubitiro, uwitwa Patrick Moster yasezerewe, asabwa guhita ahambira utwe agasubira mu rugo mu Budage. Uyu yari asanzwe ari umutoza w’ikipe y’u Budage yo gusiganwa ku magare.

Patrick Moster yazize ibya wa mugani w’Abanyarwanda ugira uti nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa. Tariki ya 28 Nyakanga, ubwo uyu mutoza yageragezaga gutera akanyabugabo umukinnyi we Nikias Arndt  wari wasizwe n’Abanyafurika babiri aribo Amanuel Ghebreigzabhier wo muri Eritereya ndetse na Azzedine Legab wo muri Algeriya (aba bombi bamenyerewe mu Rwanda kuko bamaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro irenze imwe), ngo yaba yarakoresheje amagambo y’irondaruhu aho yabwiye uyu mukinnyi we ati: “iyo myanda ntigusige rwose.”

Nubwo uyu mutoza yihutiye gusaba imbabazi, ariko akarenze umunwa karushya ihamagara. Yaba ubuyobozi bw’itsinda rihagarariye u Budage mu mikino olempike, yaba umukinnyi ku giti cye, bose bihutiye kwitandukanya n’uyu mutoza, bemeza ko yarengeye ko kandi ibyo yavuze bidahuye n’indangagaciro zikwiye kuranga uwitabiriye imikino ya olempike.

Undi mutoza we yihanangirijwe

Ku rundi ruhande, umutoza Claudiu Pusa we yihanangirijwe cyane n’ishyirahamwe ry’umukino njyarugamba wa Jido ku rwego rw’isi. Uyu mutoza ukurikirana umukinnyi nawe w’umudage witwa Marytna Trajdos yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri, ubwo mbere y’umukino uyu mutoza azunguza cyane umukinnyi we ndetse akabanza kumukubita urushyi rushyushye mbere y’uko yinjira mu mukino.

Nubwo rero ababibonye bemeza ko ari ukubangamira umukinnyi we, nyiri ubwite we avuga ko ari ntacyo bimutwaye, ko ari ibyo bumvikanyeho ko kandi yabihereye umutoza we uburenganzira.

Gusa ishyirahamwe ry’umukino wa Jido ku rwego rw’isi ryo rikaba ryavuze ko ibyakozwe n’uyu mutoza bifatwa nko guhesha isura mbi uyu mukino ubundi ngo w’abanyamahoro kandi ugamije kwigisha. Abayobozi b’iri shyirahamwe bakaba bihanangirije uyu mutoza, wahawe gasopo ko aramutse yongeye kugenza atya byamukurizamo kutazongera kwitabira ibikorwa ibyo ari byo byose byerekeranye n’umukino wa jido.

Muri iyi mikino olempike iri kubera mu gihugu cy’u Buyapani, u Rwanda rusigaranyemo abakinyi bane nyuma yaho Mugisha Moise agiriye impanuka y’igare ntabashe kurangiza irushanwa. Abandi bakinnyi 3 muri 4 basigaye  bazakina taliki 30 Nyakanga 2021, aho Yankurije Marthe azasiganwa metero 5000. Maniraguha Eloi ndetse na  Agahozo Alphonsine basiganwe metero 50 mu Koga (ibizwi nka Free Style) naho   taliki 08 Kanama 2021, Hakizimana John azasiganwe muri Marato (42 km).

Src.: Le Figaro

Related posts

Indege y’igisirikare cya Amerika yakoreye impanuka muri Norvège ntiharokoka n’umwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Rushimusi wamaze abantu yatawe muri yombi kubera inkuru icukumbuye ya BBC.

NDAGIJIMANA Flavien

Liberia: George Weah wari Perezida yemeye ko yatsinzwe amatora.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment