Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Ibyo wamenya ku bayobozi bashya barahiriye imbere ya Perezida Kagame.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame  yakiriye indahiro z’abayobozi bashya baherutse guhabwa imyanya muri guverinoma. Muri iyi nkuru tukaba tugiye kugaruka kuri amwe mu mateka yabo.

  1. Jeanine Munyeshuli

Madamu Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegeranya imari yaminuje ibijyanye n’ubukungu ndetse akaba abimazemo imyaka irenga 10 abikora nk’akazi ke ka buri munsi.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminza mu bijyanye n’ubukungu [Masters in Economics and Statistics], yakuye muri Kaminuza y’i Genève mu Busuwisi.

Avuga neza Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa ndetse akongeraho n’Ilingala n’Icyespanyolo.

Kuva mu 2021, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Kaminuza y’Ubuvuzi ya Global Health Equity ndetse akaba yari mu bagize Inama y’Ubutegetsi yayo.

Munyeshuli kandi ni Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya Cogebanque Plc.

Kuva mu 2017, yakoreye ikigo cya SouthBridge Rwanda nk’umugishwanama ndetse aba n’umuyobozi wacyo ushinzwe ibikorwa.

Kuva mu 1998, Munyeshuli yakoreye ibigo bitandukanye mu Busuwisi birimo Picket Group na Unigestion mu bijyanye n’imari.

  1. Maj Gen Murasira Albert

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen Murasira Albert yize ibijyanye n’Imibare aho abifitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya kaminuza yavanye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mbere yo guhabwa kuyobora MINEMA, yari Minisitiri w’Ingabo kuva mu 2018.

Mu 2016, yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza aho yizeyo ibijyanye no gucunga imishinga.

Mu 2011 yagiye kwiga ymu Bushinwa muri ‘PLA Nation Defence University’ aho yize ibijyanye n’ubwirinzi. Mu 2004 yize amasomo ajyanye n’imiyoborere muri Ghana Institute of Management and Public Administration.

  1. Sandrine Umutoni

Sandrine Umutoni yatangiye gukora mu Imbuto Foundation kuva mu 2015, ndetse mu mwaka wakurikiyeho yahise agirwa Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango washinzwe na Madamu Jeannette Kagame.

Mbere yo kugera mu Imbuto Foundation, Umutoni yakoze mu Miryango Mpuzamahanga itandukanye irimo uwita ku mpunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umutoni yize ibijyanye n’Ububanyi n’Amahanga, Itumanaho ndetse n’ibijyanye no gusemura indimi.

Ni umwanditsi w’ibitabo by’abana ndetse afite igitabo cyahawe igihembo cya Naima’s Prize mu 2016.

Mu 2020, Umutoni yashyizwe ku rutonde rw’abagore 100 bavuga rikumvikana muri Afurika.

Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ububanyi n’Amahanga yakuye muri Agnes Scott College (Decatur, GA/USA), afite kandi indi yavanye muri Georgia State University (Atlanta, GA/USA).

Avuga neza Igifaransa, Icyongereza n’Ikinyarwanda ndetse akaba anagerageza kuvuga Icyespanyoro.

Jeanine Munyeshuli warahiriye kuzuza neza inshingano/Photo Urugwiro.
Maj Gen Murasira Albert, Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi/Photo Urugwiro.
Sandrine Umutoni nawe yarahiriye kuzuzuza neza inshingano yahawe/Photo Urugwiro.

Related posts

Chorale Twubakumurimo yo kuri ADEPR Cyamabuye yatunguwe no guhabwa amafaranga ikongezwa impuzankano.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yerekanye intwaro nyinshi yambuye FARDC n’abacancuro bayo [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Minisitiri Mbabazi yasabye urubyiruko kwishakamo imbaraga zo guhangana n’ibibazo birwugarije.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment