Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike

Perezida Kagame yibukije ko kuyobora bitagenewe abakuru gusa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko gufata inshingano zaba izo kuyobora cyangwa izindi zitandukanye bidasaba kuba umuntu ari mukuru ahubwo abakiri bato bakwiye kumenya ko atari abo gukurikira gusa ahubwo nabo bagomba kuyobora.

Ubu butumwa Umukuru w’Igihugu yabutanze kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, ubwo yari amaze kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma barimo Maj Gen Albert Murasira wahawe kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA n’abandi.

Abandi bayobozi barahiriye inshingano nshya ni Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.

Perezida Kagame yashimiye abarahiye kubwo kwemera gukorera Igihugu, ashimangira ko ari ibisanzwe kuko bari basanzwe bafite indi mirimo itandukanye bakoreye Igihugu nk’uko tubikesha Igihe.

Ati: “Ariko buri gihe nta wabura kwibutsa ko imirimo nk’iyi kuri uru rwego iba igamije kugira ngo abantu bafata inshingano kuri bo ubwabo, abo bayobora ariko ikibisumba byose kikaba ko tuba dukorera igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abamaze kurahira ari umugabo umwe n’abagore babiri, kandi bakiri bato, ibintu avuga ko biba byakozwe hagamijwe guha urubyiruko inshingano kugira ngo bakure bumva ko badakurikira gusa ahubwo bakwiye no kuyobora mu bikorwa byo kubaka igihugu.

Ati: “Mu rubyiruko twari dufite minisitiri muto ukura, ariko yari umugabo nifuzaga rero ko tugiramo n’umudamu. Ubwo ndibwira ko urubyiruko rwacu ari abakobwa, abahungu, abagore bazabibonamo.”

“Kugira ngo babibonemo ariko ntabwo ari uko umwe ari umugabo undi ari umugore ahubwo bagomba kubibonamo mu bikorwa kandi bijyanye n’uko ababikora, ababiyoboramo abandi bari muri ya myaka navugaga aho nabo bari mu rwego rw’urubyiruko kugira ngo bigaragaze ko abagomba gufata inshingano atari abo mu myaka nk’iyacu ahubwo n’abato nabo bagomba kubibyirukiramo bakabikuriramo.”

Perezida Kagame yavuze ko gufata inshingano, kugira imico yubaka cyangwa iyobora bitari iby’abakuru, ahubwo bikwiriye guhera ku bato. Ati: “Ariko cyane cyane ndavuga ko gufata inshingano, kugira imico yubaka, iyobora ntabwo ari iby’abakuru gusa, bikwiye guhera ku bato.”

“Ibisigaye rero muzabisanga ku kazi, ni ibisanzwe. Aho muvuye n’aho mugiye, akazi wenda kariyongera ariko ntabwo ari akazi gashya nk’ako bamwe muri twe twinjiye mu kazi, tutigeze twumva, tubona ariko wageramo ugahera ko ufata umurongo. »

Umukuru w’Igihugu yibukije aba bayobozi bashya barahiriye inshingano ko bazisanzemo abandi bityo bagomba gufatanya haba mu kongera imbaraga mu bizima bazasanga no gukosora ibyo bazasanga bitameze neza.

Ati: ‘‘Ndagira ngo muve aha mwumva ko akazi katangiye ejo, ntabwo ari uyu munsi. Mukomereze aho rero mukore ibishoboka.’’

Abarahiye bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu/Photo Urugwiro.

 

Related posts

Sukhoi-25 za FARDC ziriwe zisuka umuriro kuri M23 hafi y’i Sake.

NDAGIJIMANA Flavien

Nigeria: Abitwaje intwaro bateye gereza babohora zimwe mu mfungwa zari zihafungiwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame na Museveni biyemeje gukora uko bashoboye amahoro akaboneka mu karere.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment