Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imikino Imyidagaduro

APR FC yatsinze Gaadiidka FC yo muri Somalia ikomereza mu barabu.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, yakomeje mu ijonjora rya kabiri nyuma yo gutsinda Gaadiidka FC yo muri Somalia.

Umukino wo kwishyura wahuje aya makipe wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kane tariki 24 Kanama 2023, urangira APR FC yari yasuye itsinze ibitego 2-0 bwa Gaadiidka FC.

Uyu mukino wo kwishyura wakiriwe n’iyi kipe yo muri Somalia ariko ubera i Kigali mu Rwanda (Nyamirambo) kuri Kigali Pele Stadium nyuma yo kubyumvikanaho kubera ibibazo bitandukanye biri muri Somalia.

Ibitego by’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC byinjijwe na Apam Bemol Assongwe ku munota wa 55 w’umukino ndetse na Mugisha Gilbert ku munota wa 88, nyuma yuko igice cya mbere bose bakinnye batinyana bameze nk’abadashaka gutsinda.

Igice cya mbere wasangaga amakipe yombi akina asa nk’afite ubwoba ku buryo wabonaga ko bari kwigana, ibintu byaje guhinduka mu gice cya kabiri aho APR FC yaje isatira, biranayihira uburyo bucye yabonye ibubyaza umusaruro w’ibitego bibiri.

Nyuma yo gutsinda ibi bitego bibiri ku busa, APR FC yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi kuko umukino ubanza nawo wabereye kuri iyi Stade yitiriwe umunyabigwi muri ruhago, Pele banganyije igitego 1-1.

Mu ijonjora ritaha rizakinwa mu kwezi gutaha kwa cyenda (Nzeri), APR FC izahura n’abarabu ba Pyramids FC yo mu  Misiri (Egypt), umukino ubanza ukazabera i Kigali mu Rwanda mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Misiri.

Gaadiidka FC yo muri Somalia yari yakiriye umukino ntako itagize ngo irebe ko yakomeza kuko ari yo yari ifite amahirwe ariko biranga.
APR FC yari yasuye Gaadiidka FC n’ubwo bakiniraga mu Rwanda. Umukino ubanza banganyije 1-1.

Related posts

Perezida Paul Kagame ari muri Zambia mu ruzinduko rw’akazi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Wisdom School: Ubumenyingiro bwihariye hirya y’amasomo nk’uburyo bwo gutegurira umunyeshuri guhangana n’ubuzima

NDAGIJIMANA Flavien

Iburasirazuba: Babwiwe ko Serivise nziza ari umusaruro w’umunezero ku bayihawe.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Egide August 24, 2023 at 7:10 PM

Courage 💪. Ikipe yacu dukunda ku isonga!

Reply

Leave a Comment