Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Ibintu bishobora kwangiza intangangabo bikaba byanatera ubugumba.

Mu buzima busanzwe bwa muntu hari ibikorwa bito igitsinagabo gikora kandi bishobora kwangiza intangangabo zabo cyangwa agasabo k’intangangabo ku buryo bishobora gutuma zitakaza burundu ubushobozi bwo kubyara ariko benshi bakaba babifata nk’ibisanzwe.

Mu miterere yazo, intangangabo ziba zifite uburyo kamere buzirinda kwangizwa n’ubushyuhe ndetse n’ibindi bintu byose byava hanze, bityo agasabo k’intangangabo ndetse n’intangangabo ubwazo bikaba bitapfa kwangizwa n’ikintu icyo aricyo cyose.

Bimwe mu bishobora kwangiza intangangabo:

1.Indwara zimwe na zimwe, cyane izandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka Sida, Mburugu, imitezi ndetse n’izindi zirimo nka infegisiyo (infection) y’amabya, byangiza intangangabo n’agasabo kazo.

Indwara ya diyabete (diabetes) nayo irazangiza, bityo ni byiza kwivuza kare izi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina naneho kandi ni byiza gukora ibishoboka byose ukirinda ko izi ndwara zagufata.

2. Kwambara imyenda y’imbere igufashe cyane.

Kwambara boxer, amakariso ukamara umwanya munini cyane aguhambiriye nabyo biri mu bintu byangiza Intangangabo.

Ni byiza kwambara imyenda ikurekuye kandi ikozwe mu buryo ibasha kureka ubushyuhe bugatambuka, cyane cyane ikozwe muri cotton, kandi kugira isuku nabyo ni ingenzi cyane.

3.Kurinda ikintu cyose cyongera ubushyuhe ku mabya.

Aha havugwa nko Gukoresha laptop uyifatiye ku bibero cyangwa no kwegereza ikintu cyose gishyushye hafi y’icyo gice, iyo ubushyuhe bwo ku mabya buzamutse cyane hari ikigero bigeraho bukangiza agasabo k’intanga bityo ukaba watakaza ubushobozi bwo kubyara.

4.Kwegera ibintu birekura amareyo (radiation).

Bimwe mu byuma birekura imirasire bishobora gutera ubugumba. Ni byiza kubimenya ukamenya n’uburyo wabyirinda kuko byaba byiza .

Kuba umugabo yatakaza ubushobozi bwe bwo kubyara biturutse ku tuntu duto birashoboka. Ni byiza rero kurinda igice cyawe cyo ku bugabo n’amabya, ukakirinda ikintu cyose cyahangiza cyangwa kikaba cyahindura imiterere karemano yaho.

Ni byiza kandi kwivuza indwara zifata mu muyoboro w’inkari ndetse harimo n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko zishobora kwangiza udusabo tw’intanga bityo bikagutera ubugumba.

Related posts

Volleyball: CAVB na Minisport biyemeje gukomeza irushanwa nyafurika ryari rimaze iminsi 2 rihagaze

NDAGIJIMANA Flavien

MINIJUST: Dr Ugirashebuja Emmanuel yakoze ihererekanyabubasha n’uwo yasimbuye Johnston Busingye [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Yasanzwe mu nzu yapfuye biravugwa ko yazize COVID-19

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment