Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abazakina mu makipe y’abato ya Musanze FC (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Nzeli 2021, kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze, habereye igikorwa cyo gutoranya abana bazakina mu makipe y’abato b’ikipe ya Musanze FC, igikorwa kizamara iminsi 3. 

Ni umwe mu myanzuro yavuye mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko muterankunga mukuru ndetse n’ubuyobozi bwite bw’ikipe ya Musanze FC, inama yabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2021.

Iki gikorwa cyayobowe na Imurora Japhet uzatoza ikipe y’abatarengeje imyaka 17 ndetse na Nyandwi Idrissa uzatoza iy’abatarengeje imyaka 23, cyitabiriwe n’abana baturutse mu Karere ka Musanze ndetse n’utundi Turere bihana imbibi bagera ku 100.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku itariki ya 6 Nzeri 2021, ubwo ikipe ya Musanze FC yerekanye umutoza wayo mushya Frank Ouna n’abamwungirije, umuyobozi wayo bwana Tuyishime Placide yagarutse ku ntego z’iki gikorwa. Ati: “Twiyemeje gushyiraho amakipe y’abato kugirango dutegure abakinnyi bazazamurwa mu mu kipe nkuru ya Musanze FC, niyo mpamvu twahisemo Imurora Djafet na Nyandwi Idrissa kuko bazi neza iyi kipe bigendanye n’igihe bayimazemo. Ubushobozi bwabo burazwi.”

Nyandwi Idrissa uzatoza U23

Nyandwi Idrissa uzaba umutoza w’ikipe y’abatarengeje 23 akaba kandi ari umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi ingufu mu ikipe nkuru, yakiniye Musanze FC ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, akaba kandi yarigeze kuba umutoza wungirije mu myaka ishize.

Imurora Djafet  uzatoza ikipe y’abatarengeje imyaka 17, yakinnye muri Musanze FC igihe cy’imyaka igera ku 10 ndetse anayibera kapiteni.

“Ibi ni mu rwego rwo kugirango duhe amahirwe abana bo mu Karere kacu n’Intara y’Amajyaruguru muri rusange. Tuzatoranya abana bigaragara koko ko bahiga abandi, kandi twiyemeje ko byibura buri mwaka iyi gahunda yajya itanga abakinnyi 3 mu ikipe nkuru”. Tuyishime Placide.

Ku kibazo cy’ibibuga aya makipe azitorezaho mu gihe ikibuga cya Stade Ubworoherane byagaragaye ko kidashobora gukorerwaho imyitozo n’amakipe arenze imwe kubera ubwatsi bwacyo bwangirika vuba, umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC yavuze ko ku bufatanye n’ishuri rya Police y’Igihugu ribarizwa mu Karere ka Musanze, Ubuyobozi bw’ingabo mu kigo cya Rwanda Peace Academy, ishuri rya Ecole de Science ndetse n’ishuri rya Lycee APICUR, bazagirana ibiganiro ibibuga by’aya mashuri bikaba byakifashishwa, ikipe igashakirwa imodoka yajya itwara abakinnyi igihe byagaragaye ko aho imyitozo yabereye hari urugendo ruvunanye.

Related posts

Kuba nta murwayi wa Covid-19 usigaye i Kanyinya birerekana ko ibintu bigana aheza.

NDAGIJIMANA Flavien

Menya inkomoko, ubusobanuro n’imiterere y’abitwa ba Yvette

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma yo kwishyurwa igice, Kwizera Olivier yemeye kugaruka mu izamu rya Rayon Sports.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment