Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ibidukikije

Ibirori bidasanzwe: abakobwa 70 bashyingiranwe n’ibiti

Abakobwa bagera kuri 70 bo mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Bristol mu mpera z’icyumweru gishize bakoze ibidasanzwe ubwo mu makanzu yera de n’agatimba kamenyerewe ku bageni basezeranaga kuzabana akaramata n’ibiti, hagamijwe kubirinda ngo ejo bitazatemwa.

Ibi birori by’ubukwe budasanzwe byateguwe n’impirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kwamagana icyemezo cy’buyobozi bw’umujyi wa Bristol buherutse gutangaza ko buteganya kubaka amazu agezweho 166 ahasanzwe hateye ibiti bikuze birenga 74.

Euronews dukesha iyi nkuru yavuze ko nubwo imbere y’amategeko ubu bukwe budafite icyo buvuze, ariko aba bageni baronse abagabo b’ibiti bo bavuga ko ngo ubu bukwe budashingiye ku marangamutima gusa ahubwo ko bufite n’icyo busobanuye mu kumvikanisha ijwi ry’abaturiye ibi biti batifuza ko byatemwa.

Izi mprimbanyi mu kubungabunga ibidukikije kandi zivuga ko nubwo umujyi wa Bristol ukeneye amazu agezweho, ariko n’ibiti bikuze nabyo bikenewe. Umwe muri aba bageni yagize ati: ” ubukwe ni ikimenyetso cy’ubuzima bwo kurambana. Ibiti nabyo bitanga umwuka duhumeka ngo tugire ubuzima, turambe.”

Mu mwaka wa 2020, mu Bwongereza hatemwe amashyamba arenga hegitari 4150, ahanini hagamijwe kugira ngo hubakwe amazu agezweho, yaba ay’ubucuruzi ndetse n’ayo guturamo.

Related posts

Uwarose nabi burinda bucya: Zuma mu nzira zimusubiza mu buroko

NDAGIJIMANA Flavien

Goma: Umupolisi bivugwa ko ari umututsi yishwe n’abigaragambya.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Zelensky yakuriye inzira ku murima abategetsi ba Afurika ku kuganira n’u Burusiya.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Puculi September 14, 2021 at 7:48 PM

Guhobagira kw’abantu kugeze kure!

Reply
Paccy September 14, 2021 at 9:36 PM

Ibi birenze no guhobagira ahubwo birerekana ko ubwenge bwa muntu bukomeje kujya aharindimuka !! Bwaracuramye rwose

Reply

Leave a Comment