Abakobwa bagera kuri 70 bo mu gihugu cy’Ubwongereza mu mujyi wa Bristol mu mpera z’icyumweru gishize bakoze ibidasanzwe ubwo mu makanzu yera de n’agatimba kamenyerewe ku bageni basezeranaga kuzabana akaramata n’ibiti, hagamijwe kubirinda ngo ejo bitazatemwa.
Ibi birori by’ubukwe budasanzwe byateguwe n’impirimbanyi mu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kwamagana icyemezo cy’buyobozi bw’umujyi wa Bristol buherutse gutangaza ko buteganya kubaka amazu agezweho 166 ahasanzwe hateye ibiti bikuze birenga 74.
Euronews dukesha iyi nkuru yavuze ko nubwo imbere y’amategeko ubu bukwe budafite icyo buvuze, ariko aba bageni baronse abagabo b’ibiti bo bavuga ko ngo ubu bukwe budashingiye ku marangamutima gusa ahubwo ko bufite n’icyo busobanuye mu kumvikanisha ijwi ry’abaturiye ibi biti batifuza ko byatemwa.
Izi mprimbanyi mu kubungabunga ibidukikije kandi zivuga ko nubwo umujyi wa Bristol ukeneye amazu agezweho, ariko n’ibiti bikuze nabyo bikenewe. Umwe muri aba bageni yagize ati: ” ubukwe ni ikimenyetso cy’ubuzima bwo kurambana. Ibiti nabyo bitanga umwuka duhumeka ngo tugire ubuzima, turambe.”
Mu mwaka wa 2020, mu Bwongereza hatemwe amashyamba arenga hegitari 4150, ahanini hagamijwe kugira ngo hubakwe amazu agezweho, yaba ay’ubucuruzi ndetse n’ayo guturamo.
2 comments
Guhobagira kw’abantu kugeze kure!
Ibi birenze no guhobagira ahubwo birerekana ko ubwenge bwa muntu bukomeje kujya aharindimuka !! Bwaracuramye rwose