Amizero
Amakuru Amakuru mashya

Musanze: Akagari ka Ruhengeri kagiye kuvugururwa nyuma yo kunengwa n’abakagana kutagira ubwiherero

Nyuma y’uko bamwe mu baturage bagana Akagari ka Ruhengeri gaherereye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bagaragaje ko babangamiwe no kudahabwa serivisi inoze harimo no kutagira ubwiherero rusange, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwatangaje ko hari ingamba zafashwe, aho aka kagari kari mu tugari turi kuvugururwa mu buryo bwihuse.

Bamwe mu baturage bavuga ko kujya ku kagari atari ikibazo gusa cyo kubona serivisi ariko no kutagira aho bihagarika biri mu bibabangamira.

Umwe mu baturage utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Nigeze kuza ku kagari nshaka kwihagarika nsanga nta bwiherero buhari. Nifashe ku mutima ndihangana, ndasubira inyuma njya kwihagarika mu gasozi ndongera ndagaruka. Biba biteye isoni rwose.”

Undi musore w’imyaka 21 nawe yagize ati: “Nzi inshuro nyinshi nza hano ku kagari nkajya mpura n’icyo kibazo. Ubona nk’aho batwitayeho ari uko dutabaye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa 28 Ugushyingo 2025, yemeje ko ikibazo cy’imitangire ya serivisi n’imyubakire idahwitse mu tugari gifite ibisubizo birambye.

Yagize ati:“Mu ntara y’Amajyaruguru, utugari 47 dukeneye kuvugururwa kugira ngo dube ahantu heza hatangirwa serivisi. Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ni kimwe mu bizitabwaho cyane.”

Yakomeje ashimangira ko n’Akagari ka Ruhengeri kari mu byihutirwa, kandi ko ahatangirwa serivisi hagomba kuba hari isuku, ubwiherero, amazi meza n’ibyangombwa byose by’ihutisha imitangire ya serivisi nziza.

Izi gahunda zitezweho gutuma abaturage bagana inzego z’ibanze batikandagira, kandi serivisi bahabwa zikabera mu buryo buteye ishema igihugu.

Akagali ka Ruhengeri kagiye kuvugurirwa nyuma yo kunegwa n’abaturage batahwemye kugaragaza ko nta bwiherero gafite

Related posts

Musanze: Hanenzwe abagore biyambuye isura y’ububyeyi bakijandika mu kwica Abatutsi.

N. FLAVIEN

Impamvu zituma umukobwa akundana n’abasore barenze umwe (gutendeka).

N. FLAVIEN

Musanze: Kingdom School yarenze kuba ikigo ihinduka urugo kubera ubwitange n’ubupfura. “Ababyeyi”.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777