Mu nama y’uburezi yahuje abarezi bo mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bo mu Murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, kuri uyu wa Mbere tariki 02 Gicurasi 2022, abitabiriye bongeye kwibutswa ko Igihugu gikeneye abarezi bazima batanga ibizima kuko ngo ‘udafite uburezi ntacyo uba ufite’ kandi ngo ‘ushaka kwica Igihugu wica uburezi’.
Iyi nama yahuje abarezi bagera kuri 700, yari iyobowe n’Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, bwana TUYISHIME Jean Bosco wari kumwe n’Umuyobozi w’Inkeragutabara (Reserve Force Commander) mu Karere ka Rubavu, abarezi bibutswa ko bakwiye kwitwara neza, bakareka agacupa kuko umwuga bakora usaba kuba uri tayali kugira ngo ubashe gukora neza ibyo ugomba gukora kuko ngo uko bitwara n’icyo baha abana aribyo bigena ahazaza h’Igihugu. ‘Ni gute uko imyaka igenda ishira indi igataha abana bagenda baba abaswa? Ni mwe mubitera. Murarema !! Nta muntu uticaniye urahurira abandi !’
Gitifu Tuyishime Jean Bosco, yasabye aba barezi kumesa kamwe. Ati: “Niba ubona udashoboye ibi twavuze, sezera tuguhe imperekeza ndetse n’ibirarane niba tubigufitiye ujye kuri Taxi (Convoyeur), nushaka ukorere mu muhanda Musanze – Rubavu cyangwa se ucuruze amakara i Karongi, Rutsiro n’ahandi ariko ureke kwica abana b’u Rwanda kandi aribo Bayobozi b’ejo hazaza”.
Yakomeje agira ati: “Unaniwe nahembwe atahe! Ibaze kubona umwarimu wigisha umwana akagera mu wa gatanu (P5) adashobora kwandika interuro isanzwe mu Kinyarwanda ! Ubwo se koko nka kumwe numva hari abigisha Ijuru, uwo arumva azajya mu Ijuru ? Dukwiye guhinduka tugakora ibiri mu nyungu z’Igihugu”.
Yibukije aba barezi indangagaciro eshanu bakwiye kubakiraho kugirango bakore uko bikwiye:
- Gutekereza ibishya (Innovation)
- Guhanga ibishya (Creativity)
- Gukomeza ibyagezweho (Hera ku byigishijwe mbere ukomerezeho). Hari umwana ugera mu wa 4 atazi kwandika izina ‘Habimana’, bivuzeko hasi yize nabi.
- Kuba umusemburo wo gushishikariza cyangwa gukangura. Kwandika, gusoma no kubara bibe iby’ibanze.
- Gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha. (Mureke gushakira mu bigugu byo muri za 90 ahubwo muyoboke internet, ahari ubumenyi bujyanye n’igihe.
Bamwe mu barezi baganiriye na WWW.AMIZERO.RW bavuzeko nabo baba bifuza gukora neza kandi ko ntako batagira ariko bakisanga byanze ngo bitewe n’impamvu nyinshi zitandukanye. Mu zo batugaragarije harimo icyo bise ‘uburenganzira bukabije bwahawe umwana’ ku buryo ngo nta muntu ukimukoraho, bityo ngo kuko aba azi ko nta gitsure, bigatuma yigira intakoreka, aho bamwe birirwa ku mihanda basabiriza abandi ngo bakaba bageze n’aho kujyanwa mu bigo bigorora.
Ibi byose ngo babibona nk’imbogamizi zikomeye ku banyeshuri biga mu mashuri abanza ya Leta ndetse n’abo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, mu gihe ababyeyi bifite bo bayobotse abanza yigenga (Private Schools) kuko ngo baba bizeye kuhabona uburezi bufite ireme bitewe n’amategeko n’amabwiriza yihariye ndetse n’agafaranga kazamutse ugereranyije n’icyo bise ‘Serumu’ ihabwa umwarimu w’inshuke n’abanza muri Leta.
Kuva mu mwaka wa 2003, u Rwanda rwatangije gahunda y’uburezi kuri bose mu rwego rwo gufasha abana b’uburwanda kugira ubumenyi bw’ibanze. iyi gahunda yagiye ijyana n’ibikorwa bitandukanye birimo gukuraho amafaranga y’ishuri mu mashuri abanza, gushyiraho amashuri y’inshuke hirya no hino mu Midugudu ndetse na gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda yatangiye mu mwaka wa 2009, itangira igamije gufasha urubyiruko rutabashaga gukomeza amashuri yisumbuye ahanini kubera ikibazo cy’amikoro macye.
Iyi gahunda kandi yaje ishimangira gahunda y’uburezi kuri bose mu rwego rwo gukomeza gushimangira icyerekezo cy’u Rwanda kiruganisha ku iterambere rirambye. Nyuma y’imyaka itatu, iyi gahunda yaravuguruwe uburezi bw’ibanze bushyirwa ku myaka cumi n’ibiri kugirango urwanda rugire ubukungu bushingiye ku bumenyi, maze mu 2011 muri Nyakanga iyi gahunda nshya iratangizwa. Uburezi bufite ireme ni imwe mu nkingi z’iterambere rirambye,bukaba bwitezweho kugabanya umubare w’abatarize mu Rwanda, hanagabanywa ibyaha n’ibibazo biterwa no kugira umubare munini w’abatarize cyangwa se bize nabi.



1 comment
BAGERAGEZE ABANA BACU BABONE UBUREZI N’UBURERE