Amizero
Ahabanza Amakuru Urukundo

Gakenke: Umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima yafatiwe mu cyuho asambana n’umwarimukazi.

Mu bisanzwe, gukora imibonano mpuzabitsina ku bantu bujuje imyaka y’ubukure byitwa icyaha cy’ubusambanyi, iyo umwe mu bakoze iyo mibonano mpuzabitsina areze ko yafashwe ku ngufu cyangwa se umwe mu bakoze iyo mibonano akaba yarashakanye n’undi akaba ari we utanga ikirego agaragaza ko uwo bashakanye yamuciye inyuma. Icyo gihe ubutabera cyangwa se abandi babifite mu nshingano basuzuma niba ibivugwa bifite ishingiro (bagendeye ku bimenyetso simusiga) bakaba bakemeza ko abo bantu basambanye koko.

Ibi twavuze haruguru ni byo bikomeje kuvugwa ko byabaye mu Karere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajyaruguru; aho bivugwa ko umuyobozi w’abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Cyabingo yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Tuyishime Emmanuel yagiye kwiha akabyizi ku mugore we.

Urugo rwa Tuyishime Emmanuel ruherereye mu Murenge wa Cyabingo, Akagari ka Muramba, Umudugudu wa Muramba, bivugwa ko mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2021, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko witwa Sinayobye yafatiwe mu rugo rwa Emmanuel, afatwa ari gusambana n’umugore we witwa Manirabaruta Jacquéline uri mu kigero cy’imyaka 29 akaba ari umwarimu mu mashuri abanza.

N’ubwo bikomeje kuvugwa ariko, andi makuru ariho ngo ni uko ibi bintu byaba byarapanzwe, aho uyu mugabo nyiri urugo ngo yaba yarihishe ahantu bikekwa ko ari mu idara (plafond) kuko amafoto yagiye hanze(yakwirakwijwe) agaragaza ko uwayafashe yari yiteguye neza ndetse azi ibigiye kubera muri iyo nzu.

Ngo ubwo uyu mugabo usanzwe akuriye abajyanama b’ubuzima mu Murenge wa Cyabingo yinjiraga mu rugo rw’abandi, bikekwako nyiri urugo yaba yari abizi yabigiyeho inama n’umugore we, maze ngo ubwo batangiraga kwiha akabyizi, amafoto yabo yatangiye gufatwa, maze ngo nyiri urugo aza yitonze abafatira mu cyuho. Ngo yahise atangira kujya mu biciro, asaba Miliyoni eshatu uyu mugabo bivugwa ko yamuvogereye urugo. Undi nawe ngo yatakambye avuga ko nta mafaranga afite, maze ngo niko kumwadukira akubitwa iz’akabwana.

Umunyamakuru wa www.amizero.rw yagerageje kuvugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabingo madame Alice Mukeshimana, amubaza iby’aya makuru maze mu butumwa bugufi amusubiza agira ati: “Mwiriwe neza! niko bivugwa ariko amakuru mwayahabwa n’urwego rw’ubugenzacyaha kuko batangiye iperereza. Murakoze”. Amubajije ibijyanye n’imyuga yavuzwe ko bakora (umuganga, umwarimukazi) yavuze ko nabyo byatangazwa n’ubugenzacyaha.

Amakuru ariho, ni uko ngo ubwo ibi byabaga, inzego z’umutekano (Polisi na Dasso) zatabaye (zitabajwe n’umwe muri abo batatu) zita muri yombi uyu mugore bivugwako yasambanye, ndetse n’uyu mugabo bivugwa ko yateye urugo rw’abandi, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyabingo. Gusa ubwo twandikaga iyi nkuru, hari amakuru yavugaga ko uyu mujyanama w’ubuzima yarekuwe hagafungwa nyiri urugo ukurikiranyweho kwandagaza mugenzi we.

Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru byari bitarakunda kuko yaduhaye ubutumwa bugufi atubwirako adusubiza mu kanya tukaba tugitegereje ko yagira icyo abivugaho.

Mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) 2017, havuguruwe itegeko riteganya ibihano n’ibyaha, aho riteganya ko umuntu wese washyingiwe ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe, aba akoze icyaha cy’ubusambanyi, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.

Nubwo uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza aho rwaba rugeze hose iyo yisubiyeho akareka ikirego cye, ntabwo kwisubiraho bihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo.

Ibi bisobanuye ko gufunguza uwasambanye bitakiri mu bubasha bw’uwahemukiwe gusa kuko n’umucamanza yemerewe gusuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga bitewe n’uko icyaha cyakozwe.

Minisiteri y’ubutabera icyo gihe yasobanuye ko kuvugurura iri tegeko byafashije mu gukuraho icyasaga nko kubyinisha muzunga inzego z’ubutabera, aho uwahemukiwe yafungishaga uwamuhemukiye, yamara gushira umujinya cyangwa yokejwe igitutu n’imiryango agahita ajya kumufunguza.

Related posts

Israel Mbonyi agiye gukorera ibitaramo by’imbaturamugabo i Bujumbura

Christian Hakorimana

Ayabasore: Umuvugo mushya wa Junior Rumaga utamaza abasore b’inkoramahano

Shyaka Josbert

Ballon d’or 2021: Lionel Messi yegukanye iy’uyu mwaka akomeza guca agahigo mu kugira nyinshi.

NDAGIJIMANA Flavien

21 comments

MUSEMAKWERI Prosper June 3, 2021 at 11:24 pm

Mwaramubihirije pe

Reply
Mabe June 4, 2021 at 6:18 am

Ibintu birakaze wallah !!! Miliyoni eshatu !!!

Reply
Turatsinze June 4, 2021 at 6:20 am

Mwiriwe? Ariko se abo bantu ki baba ari bakuru bombi, ubwo bifatwa gute? Ni ukwihangana pee.

Reply
Albert June 4, 2021 at 6:28 am

Ubu butekamutwe bureze RIB icunge neza uyu mugore na mugabo we bashobora kuba barapangiye umunyabuzima. Kandi mwibuke ko abanyabuzima ari abantu twizera, ubwo rero kumutekeraho imitwe nk’iyi yo kumwinjiza mu nzu kugeza no muri chambre (amubeshya ko yarembye) biroroshye cyane. Police cunga sana!!!🤷🏼‍♂️🤷🏼‍♂️

Reply
Francoise June 4, 2021 at 6:33 am

Nange nari nayobewe impamvu bagaragaza uyu mugabo yambaye ukuri ntibashyire hanze umugore, bari bamupangiye byo! Wagirango ni umurimo mbone hari benshi basigaye babikora, gusa yagufata akayaguca ariko ntibige muri media, aha rero umugabo mugenzi we yasebye ariko n’umuryango we ntiwasigaye

Reply
Augustin June 4, 2021 at 6:58 am

Uziko wagirango ni umupangu koko! Ariko ndibaza ibi,

Ese umupangu ubaye uwo bapangiye agafatirwa mu cyuho nkakuriya, byitwa iki?

Urugero: bapangiye nkumugabo wa 35yrs bakamufata asambanya umwana wa 15yrs! Byitwa ko yashutswe?

Ababifiteho ubumenyi muze kutubwira.

Reply
OSEE June 4, 2021 at 10:03 am

Ubu butekamutwe nibwo bweze uwo mugabo nakurikiranwe nubutabera.

Reply
Florentinus June 4, 2021 at 10:09 am

Babiguze urucuruzo Sha! Ariko n’uriya mugore ashobora kubigenderamo. Ngo 3.000.000frs wagirango ni inzu ye yari ari kumugurisha🤷🏻‍♂️🤣🤣Umuryango we ni wo wasebye cyane🤷🏻‍♂️

Reply
Emmanuel June 4, 2021 at 10:13 am

Ubwose biramutse ari umupangu koko ubu uyu mugabo ntiyaba yahemukiye uyu mugore?Nonese ubwo nava muri gereza azababarira uyumugabo ko namafaranga bashakaga batayabonye.Birababaje pe

Reply
Umutesi June 4, 2021 at 10:21 am

Ariko umugabo ufashwe ko umugore yihangana kuki abagabo mwigira nabi iyo hafashwe umugore?

Reply
Bernadette June 4, 2021 at 10:31 am

Ni ubwumvikane nta mpamvu yo kubandagaza bigeze aha.barakuze bombi ntawuri under 18 years🤷🏾‍♂️ cg buriya umugore we niwe wabigizemo uruhare!

Reply
Emy June 4, 2021 at 10:40 am

Birababaje cyane muri iyi Vision 2050 🤔
This is harassment ahubwo uyu mugabo akwiriye kujyana uwamufotoye mu nkiko kuko barabyemeranyijeho

Reply
Tuyishimire Justine June 5, 2021 at 8:35 pm

Ibi bintu byo kubeshyera abantu babashakaho Kashi bizajya bibatera umwaku njye nari nabibonye ko ari imipango Umunsi mbona umugore bamugiriye akabanga bakanga kumugaragaza.Ngaho nibirengere ingaruka ziryo hohotera bakoreye umunyabuzima wabona bamubwiye ngo nahagere hari ikibazo

Reply
Christina June 4, 2021 at 10:48 am

Uwakoze ibi ashyikiriye umugore we ni uguhita akuraho!abagabo bagira umujinya nk’uyu bagerageze kwihangana burya ngo”igisambo ni igifashwe”

Reply
Claude June 4, 2021 at 10:50 am

Ibintu nk’ibi nge simbyumva! Abirirwa basambanira mu ma hotel ko nta n’umwe barafotora ngo babatwereke? ibi bishatse kuvuga iki? Ibi ni ukwandagaza abantu kandi birahanirwa. Uyu mugabo ngo ni nyiri urugo wafotoye mugenzi we akamukwiza hose ahanwe na RIB kandi yihanukiriye

Reply
Paccy June 4, 2021 at 10:54 am

Ibi ni ubutekamutwe bwateye umugore ahisha umugabo bagahamagara uwo bashaka kwambura bagateretana umugabo yamara kwiyambura umugabo/nyir’ururugo ati ndabafashe ! Cash atanga yazibura bakamwandagaza ! Ubu ugiye wasanga uyu mugore atekeye umugabo ! Barebana akana ko mu jisho ! Il faut faire attention !

Reply
Aprodis June 4, 2021 at 1:38 pm

Ntibizoroha!

Reply
Pascal June 4, 2021 at 1:43 pm

Muri Bibiliya hari ahanditse ngo “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bakunda cash”. Byaba ari ibi biri kuba ? Ubucuruzi burakataje!!!

Reply
Mukashyaka June 4, 2021 at 4:32 pm

Sha abantu twese tugira ibyaha kdi ubidukoresha ni umubi ashaka kudusebya ariko uyu wafotoye amafoto agashyira ku gasozi uyu mugabo ni umugome pe!
Nta bumuntu agira. Gusa umunyamakuru wa Amizero.rw yakoze kuko atayashyizeho bambaye ubusa, hari abo nabonye bayashyizeho ntabwo ari byiza

Reply
Didace June 4, 2021 at 4:34 pm

Ubuse niba ari business barimo, ashese umugore we gutya bagafotorwa n’abandi umugore we bakamushyira ku gasozi yakumva ari byiza? Niba yanamuhanaga iki si igihano! Ndabigaye kandi iyi nkuru ibere abandi isomo.

Reply
J Claude Irakiza June 5, 2021 at 10:53 am

Ishall Business ziragwira ngo One Million 😎😎😎

Reply

Leave a Comment