Amizero
Ahabanza Amakuru Iyobokamana Ubuzima

Umunsi mukuru w’abatagatifu bose wahuriranye na Yubile y’imyaka 122 Paruwasi Gatolika ya Zaza imaze.

Kwizihiza umunsi mukuru w’abatagatifu bose muri Paruwasi Gatolika ya Zaza, byahuriranye na Yubile y’imyaka 122 iyi Paruwasi imaze, maze abakirisitu baho bashima imico myiza n’urukundo bakomora ku bihaye Imana bababanjirije, bikaba byaratumye bagendera kuri iyi myifatire mu kubana neza n’abandi.

Ni imico urubyiruko ruvuga ko ruzubakiraho mu guteza imbere Igihugu cyababyaye bakomeza kwimakaza ubutabera n’amahoro muri rubanda. Ngo buri tariki 01 Ugushyingo bakaba babigarukaho kuko baba bazirikana abatagatifu bakoze ibikorwa byiza bakabifatiraho urugero.

Ngarambe Augustin na Musabyimana Wilbroad ni bamwe mu bageze mu za bukuru, bakuriye muri Paruwasi gatolika ya Zaza, bahahererwa amasakaramentu. Bashingira ku mico myiza y’abihaye Imana bababanjirije yabubatse haba mu mico no mu myifatire, ubu bakaba bayigenderaho mu kwiyubaka.

Uyu muco w’urukundo n’ubukirisitu, abakiri bato na bo ngo bawushingiraho mu kubaka Igihugu, kwicisha bugufi no kubana neza.

Mu kwizihiza umunsi mukuru w’abatagatifu bose, byahuriranye no kwizihiza yubire y’imyaka 122 Paruwasi ya Zaza imaze ivutse, Arikiyepisikopi wa Kigali akaba n’umuyobozi wa Diosezi gaturika ya Kibungo, Antoine Karidinal Kambanda yasabye abakomoka muri Paruwasi ya Zaza kubana kivandimwe no kwiteza imbere.

Muri iki gitambo cya misa habereyemo imihango yo guha umugisha n’ubutumwa abagabuzi b’ingoboka, bashinzwe gutanga isakaramentu ry’ukarisitiya mu gihe umusaseridoti atabonetse, abizihiza yubile y’imyaka inyuranye bashyingiranwe cyangwa babatijwe nabo bahabwa imigisha.

Paruwasi ya Zaza ni yo yibarutse uwabatijwe bwa mbere Elizabeth Nyirambeba, Padiri Barthazar Gafuku, na Mgr Aloys Bigirumwami.

Src.: RBA

Related posts

Leta yigomwe Miliyari 6 yirinda itumbagira rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Amashirakinyoma ku byavuzwe ko ababyeyi bari kwakwa amafaranga yo kugura imodoka y’umuyobozi w’ishuri.

NDAGIJIMANA Flavien

UEFA CL: Amakipe azakina imikino ya ½ cy’irangiza yamenyekanye

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment