Amizero
Amakuru Hanze Imyidagaduro Politike Umutekano

France: Perezida Emmanuel Macron yatewe igi ubwo yasuraga abaturage.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yongeye gukorerwa amarorerwa ubwo yaterwaga igi, ariko ku bw’amahirwe ntiryamufata mu isura nk’uko uwariteye yari yabigambiriye.

Amashusho yashyizwe hanze n’Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, yerekanye bwana Macron ari mu kivunge cy’abantu, agenda abaramutsa. Umwe muri abo bantu yahubutse nk’iyagatera arekura igi, ku bw’amahirwe rifata ku rutungu rwa Nyakubahwa Macron umaze kumenyerwa n’abaturage.

Abashinzwe umutekano wa Perezida (Republican Guards), bihutiye gukingiriza Macron, ari nako bihutira guta muri yombi uyu wagambiriye kubangamira umutekano w’uyu munyacyubahiro.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2021, Perezida Emmanuel Macron nabwo yari yakubiswe urushyi mu isura n’umwe mu bagabo n’ubundi bari mu kivunge aho yasuhuzaga abantu, mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Ubufaransa. Uyu mugabo yarafashwe ajyanwa mu butabera, akatirwa igifungo cy’amezi ane, abenshi bemeje ko kidakwiriye umuntu wubahutse umunyacyubahiro wo hejuru nka Macro.

Perezida Emmanuel Macron yahuye n’uru ruva gusenya ubwo yari mu Mujyi wa Lyon kuri uyu wa Mbere, aho yari yasuye abaturage bishimiraga urujya n’uruza mpuzamahanga rw’ibiribwa nk’uko byanditswe na Aljaezra.

Mu Bihugu bitandukanye byo mu Burengerazuba bw’Isi hakunze kugaragara ibikorwa nk’ibi byo gusagararira abayobozi bakuru. Bamwe babifata nko kwisanzura (Democracy), abandi bakabifata nko guta umuco bimwe mu kinyarwanda bise “kuguha Jali ukiyongererabo Butamwa na Ngenda”.

Benshi mu bakora ibi, babikora bagamije kwandika amateka, kuko uretse kuba Isi yose ihita imumenya, anajya mu mateka y’abantu bakoze ibihabanye n’iby’abandi kuko bandikwa nk’abagerageje kubangamira Abakuru b’Ibihugu.

Related posts

Bruce Melody yaciye agahigo mu bahanzi nyarwanda

Christian Hakorimana

Perezida Kagame na mugenzi we Nyusi bitabiriye ibirori by’Umunsi mukuru w’Ingabo za Mozambique [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

U Rwanda rutsinze Mozambique 1-0 rwongera amahirwe yo kwitabira CAN 2022 izabera muri Caméroun.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Mbarushimana Fulgence September 27, 2021 at 10:04 pm

Dukomeje kubashimira k’ubwamakuru muba mutugezaho ntakiguzi ,gusa Guhangara ugakubita umukuru W’igihugu nikinyabupfura gikeya cyaneeeeeee.

Reply
Umutesi Assia September 28, 2021 at 5:54 am

Uyu mu Perezida ashobora kuba afite ikibazo atazi cga se akaba aryohera abaturage !! Nonese nawe reba ukuntu ejo bundi aha bamunyatuye urushyi mu maso, none dore ngo bamuteye amagi. Harya ngo ni Democracy ? Hazagire umuturage wo muri Africa ubigerageza urebe ibizamibaho !! Kubikora byo ntiyabigeraho kuko bamurasa urufaya !!

Reply
Aluas September 28, 2021 at 6:42 am

Mu myaka yashize byarabaye ariko , uze gukurikirana urebe neza….

Reply

Leave a Comment