Amizero
Amakuru Ubuzima

Ingaruka ku bagabo bakunda koga amazi ashyushe buri gitondo.

Hari abagabo benshi usanga bafite akamenyero ko koga amazi ashyushye buri gitondo, nyamara babikora batazi ko bishobora kugira ingaruka ku ikorwa ry’intanga ngabo.

Nubwo koga amazi ashyushye bifite akamaro ku mubiri nko kugabanya stress, gusukura utwengeruhu dutuma ruhumeka neza n’ibindi, ku mugabo utarabyara kandi akaba abiteganya si byiza kubigira akamenyero (kuyoga buri munsi) nk’uko byemejwe n’impuguke mu bijyanye no kororoka zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Udusabo tw’inganga ngabo dufubitswe n’igihu gifite ubushobozi bwo kugabanya ubushyuhe aho gishobora kwirekura mu gihe hari ubushyuhe bwinshi cyangwa kikiyegeranya cyane mu gihe hakonje kandi iki gihu kikaba kiri inyuma y’umubiri usanzwe aho kubamo imbere.

Ibi bifite impamvu ikomeye ari yo ko intanga ngabo zidashobora kubaho neza ahantu hashyushye cyane. Guhoza umubiri wawe ahantu hashyushye nko koga amazi ashyushye buri gihe bishobora kubangamira mu buryo butaziguye ikorwa ry’intanga. Ibi bishobora gutera ikorwa ry’intanga zidafite ubuziranenge cyangwa imbaraga zihagije cyangwa se hagakorwa nke cyane. Ibi byombi ni bimwe mu bitera umugabo kuba ingumba.

Iyi nkuru ntigamije kubwira abagabo kutoga amazi ashyushye na rimwe kuko hari igihe umubiri wawe uba ukeneye cyane ko wayoga, ahubwo irinde kubigira akamenyero kugeza ubwo wisanga warabaye imbata yo koga ayo mazi ashyushye buri munsi nta gusiba.

Intanga ngabo

Related posts

Bwa mbere mu mateka, Ikipe yo ku Mugabane wa Afurika igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Batoraguye umurambo w’uruhinja rw’amezi asaga atanu mu bwiherero.

NDAGIJIMANA Flavien

PNL: Sunrise FC imanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma y’imyaka 7 izamutse

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment