Amizero
Amakuru Imikino

APR FC yasabye Mogadishu City Club bazahura muri CAF CL gushaka Igihugu cyizewe, bitaba ibyo ntiyitabire umukino.

Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bwa APR FC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, buvuga ku byo kujya gukina muri Somalia.

Ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko ikipe ya Mogadishu City Club bazahura muri CAF Champions League nibayiha kwakirira mu Gihugu kirimo umutekano bazajyayo nta kibazo ariko ko badashobora gushora abakinnyi babo muri icyo Gihugu bitewe n’umutekano muke uharangwa.

Tombora y’uko amakipe azahura mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League 2021-2022, yasize ikipe ya APR FC itomboye Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Iyi tombola ikiba, hahise hibazwa niba iyi kipe izajya muri iki Gihugu kuko ari Igihugu kirangwamo intambara, kirimo umutekano muke, nk’aho ku wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 abakinnyi b’ikipe ya Jubaland Chamber of Commerce and Industry (JCCI FC) baturikanywe n’igisasu mu modoka ubwo bari mu nzira bajya gukina, batanu bahasiga ubuzima, abandi barenga 12 barahakomerekera.

Mu kiganiro ISIMBI dukesha iyi nkuru yagiranye n’umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel, yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye muri iki Gihugu cya Somalia ari ikibazo kizwi ndetse no mu nzego z’umupira bakizi.

At: “icyo uvuze kirazwi kandi cyizwi n’abategura umupira kugeza kuri urwo rwego mpuzamahanga, ubundi uko twabibonye igisubizo cy’icyo kibazo akenshi baha amahirwe ikipe zo muri Somalia ko bakinira ku bibuga by’Ibihugu baturanye, hari Kenya, Djibouti wenda na Tanzania”.

Yakomeje avuga ko bataramenya icyo bahisemo ariko icyaba cyose ngo ntibashobora gushora abakinnyi babo mu muriro.

Ati: “Ntabwo turamenya icyo bahisemo ariko baranuganuga ko yaba Djibouti, rero natwe nta kizatubuza ariko ntabwo wajya ahantu ngo ujyaneyo abana uzi neza ko hari umuriro ariko nibatubwira mu kindi Gihugu kirimo umutekano, tuzahaguruka tujyeho”.

Biteganyijwe ko ikipe ya Mogadishu City Club yo muri Somalia ari yo izabanza kwakira APR FC yo mu Rwanda tariki ya 10 Nzeri 2021, mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Nzeri 2021.

Related posts

Ethiopia: Ingabo za Leta zisubije Imijyi ya Dessie na Kombolcha, Abiy akomeza kwerekana ubuhangage bwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyabihu: Abaturage biyemeje kubyaza umusaruro Sitasiyo y’amashanyarazi yuzuye itwaye asaga Miliyali 14 Frw.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame uri mu Butaliyani yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment