Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

FARDC iri kurwana umuhenerezo yirinda ko Umujyi wa Goma wabura ubuhumekero.

Nyuma yuko Intare za Sarambwe(Special Forces ya ARC/M23) zishoboye kwigarurira agace ka Mushaki kafatwaga nk’urukuta rw’umutamenwa ku burinzi bwa Goma, utundi duce twinshi turimo: Matanda, Bunyole na Kahundu natwo twamaze gufatwa n’uyu mutwe uri kurwana bidasanzwe, Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kikaba cyemeza ko ari abasirikare badasanzwe b’u Rwanda ihangane nabo.

Muri iyi mirwano iri ku muvuduko wo hejuru, amakuru avuga ko Wazalendo, FDLR, FARDC n’abacanshuro (abarundi, Wagner n’abandi) bahungiye ahitwa Gitovu n’ubwo abasirikare bo mu kirere bakomeje guhanyanyaza bifashishije kajugujugu zigezweho za FARDC aho bari kurasa mu misozi ikikije umuhanda Sake-Minova birinda ko M23 yahagira ibirindiro bikomeye, ibintu byashyira Umujyi wa Goma mu kaga gakomeye.

Muri aya masaha twandika iyi nkuru, imirwano ikomeye iri kubera ku muhanda Goma-Bukavu mu bice bya Shasha, aho FARDC iri gukoresha imbunda ziremereye n’indege za kajugujugu igerageza kwirukana abarwanyi ba ARC/M23 muri ako gace kugira ngo umujyi wa Goma ubone ubuhumekero kuko ugoswe impande zose uretse inzira yo mu Kivu cyangwa kwerekeza mu Rwanda mu gihe cyose byaba bibaye ngombwa.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri DR Congo mu masaha ya mbere ya Saa sita kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, yemeza ko mu misozi ya Karuba nko mu birometero 5 werekeza mu Majyaruguru y’ahitwa Shasha na Kirotshe, Ingabo zibarizwa ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Masisi zari zihanganye na M23 ifashwa n’igisirikare cy’u Rwanda ku musozi wa Ngingwe.

Ngo Igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC kiri kumwe na Wazalendo bifashishije imbunda ziremereye n’indege za kajugujugu z’intambara, mu rwego rwo kubuza M23 kwigarurira umuhanda wo ku rwego ry’Igihugu nimero ya kabiri (RN2), Goma-Sake-Minova-Bukavu, kuko ngo aba barwanyi bashaka ko Umujyi wa Goma uhera hagati nk’ururimi.

Aya makuru akomeza avuga ko abaturage ba Kirotshe na Shasha bahunze ku bwinshi berekeza i Bweremana na Minova, mu gihe i Sake naho (ku birometero 27 uvuye i Goma) ubwoba ari bwose ko isaha ku isaha M23 yahigarurira kuko n’ubundi imisozi yose ihakikije ari yo iyifite n’ubwo Ingabo nyinshi za FARDC zarunzwe aha muri Sake.

Agace k’imisozi miremire ka Shasha kari kuberamo imirwano/Photo Internet.
Umujyi muto wa Sake wugarijwe n’abarwanyi ba M23 warunzwemo abasirikare benshi ba Leta/Photo Internet.

Related posts

Amateka y’itariki 01 Ukwakira 1990 umunsi RPA yatangije urugamba rwo kubohora Igihugu [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Mali: Ibikorwa byose by’amashyaka ya politiki byahagaritswe.

NDAGIJIMANA Flavien

Hatangijwe igikorwa cyo gutoranya abazakina mu makipe y’abato ya Musanze FC (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment