Amizero
Amakuru Politike Umutekano

General Venance Mabeyo uyobora Ingabo za Tanzaniya ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda [AMAFOTO].

Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania, Gen Venance Mabeyo, yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Uru ruzinduko rwatangiye none, ruzageza tariki ya 26 Kanama 2021, bivuzeko ruzamara iminsi itatu. Rugamije gushimangira imikoranire y’Ibihugu byombi(Tanzania n’u Rwanda) mu bya gisirikare.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, General Mabeyo yavuze ko uru ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano urangwa hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Tanzania (TPDF).

Yongeyeho ko uru ruzinduko na none rwari urwo kwishyura urwo mugenzi we w’u Rwanda Gen Kazura aheruka gukorera muri Tanzania. Yemeje ko ingendo nk’izi z’abayobozi zigaragaza icyizere cyo ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubwumvikane burangwa hagati y’igisirikare cy’ibihugu byombi.

Taliki ya 13 Gicurasi 2021 ni bwo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Dan Munyuza, basoje urugendo rw’iminsi itanu bakoreraga muri Tanzania.

Muri urwo ruzinduko, Gen. Jean Bosco Kazura ari kumwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Tanzania Major General Charles Karamba, bakiriwe n’uwari Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania Nyakwigendera Elias John Kwandikwa, ibiganiro bagiranye byabereye muri Ministeri y’Ingabo z’igihugu cya Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Iyo nama kandi yari yanitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania Gen Venance Mabeyo n’abandi bayobozi batandukanye mu ngabo za Tanzania.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania n’itsinda ayoboye mu ruzinduko barimo mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakomereza ku gusura n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Biteganyijwe ko abo bayobozi bazasura Ishuri Rikuru rya Gisirikare ndetse n’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi biherereye mu Karere ka Musanze.

Tanzania n’u Rwanda n’ibihugu bituranye kandi bisanganywe umubano mwiza mu nzego zitandukanye by’umwihariko inzego z’umutekano mu bihugu byombi zikorana bya hafi. Mu mwaka wa 2012 Polisi z’ibihugu byombi zasinyanye amasezerano y’imikoranire hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Nanone kandi u Rwanda na Tanzania bifitanye umushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare watangijwe mu nama yahuje impuguke mu bya gisirikare z’ibihugu byombi hagati ya tariki ya 16 n’iya 18 Mata 2018.

Aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda RDF na Minisitiri w’Ingabo/Photo RDF Media.

Related posts

Nyagatare: Intandaro yo kwishora mu busambanyi bukururira urubyiruko kwandura Virusi itera SIDA.

NDAGIJIMANA Flavien

Imirwano hagati ya M23 na FARDC mu isura ya “Wazalendo” ikomeje ubukana.

NDAGIJIMANA Flavien

Ruhango: Bamwe mu bari bagiye gusengera kuri Kanyarira bahuye n’uruva gusenya.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment