Perezida Kagame yagaragaje impungenge z’uko Leta ya RDC ishobora gukora ikinyuranyo cy’ibyo yiyemeje nk’uko byagenze mu bihe byashize, mu gihe hasinywe amasezerano y’amahoro n’ubukungu ku wa 4 Ukuboza 2025, binyuze mu buhuza bwa Perezida wa USA Donnald J. Trump.
Yavuze ko inshuro nyinshi Perezida Tshisekedi yagiye yiyemeza gutera intambwe zo kurandura impamvu shingiro z’amakimbirane bugacya yakoze ikinyuranyo cy’ibyo yiyemeje.
Ku wa 18 Werurwe 2025, ni bwo Perezida Kagame na Tshisekedi bahurijwe i Doha na Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ari na yo ntandaro y’ibiganiro byakurikiyeho byatanze umusaruro w’amasezerano ya Washington mu kwezi k’Ukuboza n’aya Doha mu k’Ugushyingo.
Mu kiganiro na Aljazeera, Perezida Kagame yagaragaje ko yahuye na Tshisekedi atumiwe, u Rwanda nk’igihugu kigirwaho ingaruka n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gisabwa kugira uruhare muri urwo rugendo.
Perezida Kagame yakomeje ahamya ko uguhurira i Doha byatanze umusaruro w’uko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba byagenewe ibiganiro by’i Doha, aho Guverinoma ya RDC iganira n’inyeshyamba za AFC/ M23, mu gihe kugarura umubano wangiritse hagati y’u Rwanda na RDC byitezweho kugarurwa n’ibiganiro bya Washington.
Yahamije ko Qatar yakomeje kuba ku ruhembe rw’imbere mu guhuza impande zihanganye atari mu Karere k’Ibiyaga Bigari ahubwo no mu bindi bice, bityo akaba ari na rwo rugendo icyo gihugu gikomeje gufashamo Leta ya RDC.
Yashimye ko ibyo biganiro na byo byagenze neza bikarangira hanasihywe amasezerano y’amahoro, nubwo kubahiriza ibiyakubiyemo bikiri ingorabahizi kuko imirwano ikomeje.
Perezida Kagame yifuza ko Leta zunze ubumwe za Amerika na Qatar bakomeza gukurikirana intambwe iterwa mu kubahiriza ibikubiye mu masezerano yashyizwe mu bikorwa, ndetse bakajya banabaza inshingano impande zitabyitwaramo neza.
Perezida Kagame yanagarutse ku bihamya binyomoza abavuga ko u Rwanda rusahura amabuye y’agaciro ya RDC, ashimangira ko rufite menshi kandi meza cyane bigoye kubona ahandoi hose ku Isi.
Umukuru w’Igihugu kandi yanenze abagereka ibinyoma bitandukanye ku Rwanda, ariko bagahishira amahano akorwa mu burasirazuba bwa Congo harimo n’imikoranire ya Leta y’icyo gihugu n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ugifite umugambi wo kugaruka guhungabanya umutekano w’Igihugu.


