Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubuzima

Uganda yemeje ko Ebola nshya yageze muri iki Gihugu.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’ubuzima wa Uganda, Jane Aceng yatangaje ko umugabo w’imyaka 24 wanduye Ebola yapfuye rwagati muri Uganda, mu cyorezo gishya cyemejwe n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi.

Jane Aceng yabwiye abanyamakuru ko uwo muntu wahitanywe na Ebola yari yagaragaje ibimenyetso byayo mbere yuko iyi ndwara imwica.

Byemejwe ko ngo yari atuye mu cyaro cya Ngabano mu Karere ka Mubende, kari ku ntera ya kilometero hafi 147 uvuye mu murwa mukuru Kampala.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS ryasohoye itangazo rivuga ko iyo Ebola ari iyo mu bwoko urebye budakunze kuboneka bwa Ebola ya Sudan, bwemejwe n’ikigo cya Uganda cy’ubushakashatsi kuri za virusi.

OMS ivuga ko abantu umunani bacyekwaho kugira ibimenyetso bya Ebola barimo kwitabwaho kwa muganga, kandi ko irimo kohereza abakozi bayo muri ako gace yagaragayemo.

Uganda yaherukaga gutangaza ubwandu bw’ubwo bwoko bwa Ebola mu mwaka wa 2012 nk’uko tubikesha BBC.

Dr Matshidiso Moeti, ukuriye akarere ka Afurika muri OMS, yagize ati: “Ku bw’ubuzobere bwa Uganda, habaye igikorwa cyo mu buryo bwihuse mu gutahura virusi kandi dushobora gushingira icyizere cyacu kuri ubu bumenyi kugira ngo duhagarike ikwirakwira ry’ubwandu”.

Hari hashize hafi ukwezi bitangajwe ko Ebola yongeye kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ahantu isa nk’iyagize indiri kuko akenshi ari ho ikunze kwibasira.

Related posts

Uganda: Umutoza wanyuze muri Rayon Sports yafashije Vipers SC kwegukana igikombe cya Shampiyona [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Bruce Melodie wari ufungiwe i Burundi yarekuwe akomereza mu gitaramo.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment