Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ukraine: Ba barwanyi bari barihishe muri rwa ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal bamanitse amaboko.

Leta ya Ukraine yemeje ko amagana y’abarwanyi bayo bamaze amezi arenga abiri barwanira mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal i Mariupol bemeye kumanika amaboko bakaba bahavanywe.

Hanna Maliar, Minisitiri w’ingabo wungirije yavuze ko 53 muri bo bakomeretse bikomeye bajyanywe mu Mujyi wa Novoazovsk ugenzurwa n’inyeshyamba zishyigikiwe n’Uburusiya. Yavuze ko abandi 211 nabo bajyanywe mu Mujyi witwa Olenivka nawo ugenzurwa n’izo nyeshyamba. Mbere gato, Uburusiya bwari bwatangaje ko habaye ubwumvikane ku gukura hariya abasirikare bakomeretse.

Kuwa mbere nijoro imodoka za ‘bus’ zirenga 10 zabonetse zisohora abasirikare ba Ukraine bari baraheze muri ruriya ruganda runini, nk’uko ibiro ntaramakuru Reuters bibivuga. Ibinyamakuru bya Leta y’Uburusiya nabyo byatangaje amafoto bivuga ko ari abasirikare ba Ukraine bakomeretse bavanywe mu ruganda Azovstal.

Hanna Maliar yavuze ko abo basirikare bazaguranwa ab’Uburusiya nabo bafatiwe ku rugamba. Mu butumwa yatangaje saa sita z’ijoro ryacyeye, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko igisirikare n’ubutasi bwabo, Croix Rouge, na ONU byagize uruhare mu gikorwa cyo kuvana hariya abo barwanyi. Yagize ati: “Ukraine ikeneye intwari zayo ari nzima.” Gusa yavuze ko abo basirikare bashobora kudahita barekurwa ako kanya ndetse ko ibiganiro bikomeza ku kugira ngo barekurwe “mu gihe nyacyo”.

Amagana y’abasirikare ba Ukraine hamwe n’abasivile bari bihishe muri ruriya ruganda kuva ingabo z’Uburusiya zagota Umujyi wa Mariupol muri Werurwe 2022. Uru ruganda ruri ku buso bwa 10Km² rufite imihora n’ibyumba byinshi byo munsi y’ubutaka byagenewe kwikinga intambara kirimbuzi.

Mu kwezi gushize, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, yasabye ko gutera muri urwo ruganda bihagarara, avuga ko abarusiya benshi bashobora kuhagwa. Ntabwo bizwi neza umubare w’abantu basigaye mu byumba byo munsi bya ruriya ruganda.

Hanna Maliar yavuze ko igisirikare, ubutasi, n’abarinda umupaka ba Ukraine “barimo gukora ibikorwa bahuriyeho” byo kurokora abashobora kuba basigaye. Yashimagije kandi abasirikare barwanye kuri uru ruganda, avuga ko “bujuje neza ubutumwa bahawe n’ababategeka”. Ariko avuga ko ibirindiro byabo bitari bigishoboye “kugobotora uruganda Azovstal rugoswe bakoresheje ingufu za gisirikare”.

Ibiro bikuru by’ingabo za Ukraine mu butumwa byatangaje mu ijoro ryacyeye kuri Facebook byise abo basirikare “intwari z’igihe cyacu” bivuga ko intambara yabo yatumye Kyiv ibasha gutegura kwirwanaho mu bindi bice by’amajyepfo. Itangazo rigira riti: “Kurinda ibirindiro bya Azovstal byatumye abacyeba nabo batabasha kuhavana batayo z’ingenzi zigera kuri 17 (abantu basaga 20,000) zerekezagayo. Bityo binaniza umugambi wabo wo gufata vuba vuba umujyi wa Zaporizhzhia.”

Inkomere zabo ziri kwitabwaho n’Abarusiya.
Babanje gusakwa n’ingabo z’Uburusiya

Related posts

Gusuzuma igituntu byasubiye inyuma ho imyaka 10 bitewe n’icyorezo cya Covid-19

NDAGIJIMANA Flavien

Afrobasket zone 5: Kenya itsinze u Rwanda igera ku mukino wa nyuma (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

RGB yakuriye inzira ku murima aba Bishopu batandatu bashakaga guhirika Apôtre Gitwaza ku buyobozi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment