Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy n’Ingabo ze bakomeje gutsindwa n’Ingabo za TPLF.

Ingabo z’Abanyatigreya zigometse ku butegetsi buriho muri Etiyopiya zatangaje ko zafashe Umujyi ukomeye wa Dessie mu Karere ka Amhara. Ababarirwa mu bihumbi bahunze imirwano ikaze yahabereye nkuko byemezwa n’ababibonye.

Avugira ahantu hatamenyekanye kuri telefoni ya Satelite, umuvugizi w’ingabo za TPLF zirwanya Leta ya Etiyopiya Getachew Reda, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko bashushubikanye ingabo za Leta bazirukanye mu Mujyi wa Reeda berekeza mu Mujyi wa Kombolcha. Yavuze ko bafashe imbohe nyinshi mu ngabo za leta ya Etiyopiya

Legesse Tulu, uvugira Leta ya Etiyopiya ntiyabonetse ngo agire icyo avuga ku byatangajwe n’ingabo za TPLF. Gusa umwe mu bakuru b’ibigo by’amashuli biri aho mu Mujyi wa Dessie yatangaje ko yabonye ingabo za Leta kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 mu gitondo zihunga zerekeza mu mujyi wa Kombolcha, avuga ko kuva ku wa gatanu nta mashanyarazi ari muri uwo Mujyi.

Undi muturage uri mu Mujyi wa Dessie yavuze ko amashanyarazi yabuze kandi ingabo za Leta ya Etiyopiya zahunze. Abo baturage bombi basabye ko amazina yabo adatangazwa, bavuze ko bumvise ko ingabo z’Abanyatigreya ziri muri uwo Mujyi ariko batarazibona.

Ifatwa ry’Umujyi wa Dessie uri mu birometero 385 uvuye mu murwa mukuru Addis Ababa riraba ari intambwe ikomeye mu ntambara ingabo z’Abanyatigreya zihanganyemo na Leta iyobowe na Dr Abiy Ahmed, mu Karere ka Amhara.

Dr Abiy Ahmed/Minisitiri w’Intebe/Photo Internet.

Related posts

Rubavu: Abageze mu zabukuru baramwenyura kuko ngo Leta itabatereranye.

NDAGIJIMANA Flavien

Kamonyi: Imodoka ya RITCO yari itwaye abagenzi yahiye irakongoka[Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Tshisekedi yateguje abakunze kumunenga ko bagiye kubona ibyo batigeze babona.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment