Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Kibumba: Imirwano ikomeye yongeye kubura mu gace ka ‘3 antennes’.

Nyuma y’iminsi hafi ibiri hari igisa nk’agahenge, ku gasusuruko ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu gace kazwi nka ‘3 antennes’ muri Gurupoma ya Buhumba, Teritwari ya Nyiragongo.

Amakuru atugeraho muri aka kanya aremeza ko buri ruhande (M23 na FARDC) rwari rumaze iminsi rutegura andi mayeri, nyuma y’imirwano yabereye ahitwa ku Mabere y’inkumi bikarangira M23 ihigaruriye, gusa andi makuru akaba yaravugaga ko hari aho yari yavuye yirinda ibitero by’indege za Sukhoi-25 za FARDC.

N’ubwo ariko FARDC (irwana mu izina rya Wazalendo) yari yagerageje kujya aho M23 yavuye, nayo yagize ubwoba isubira mu birindiro byayo kuko aka gace kagoye kukarwaniramo, bigasaba ubwitonzi n’abasirikare bamenyereye urugamba.

Nyuma y’ibyo byose rero, biravugwa ko guhera mu ma saha y’igitondo kuri uyu wa Gatandatu, FARDC iri kumwe n’abayifasha bose, ngo yongeye gutangiza urugamba, ndetse ngo kuri iyi nshuro ikaba ivuga ko idateze gusubira inyuma kuko igishoboka cyose iragikoresha ariko ikagera ku ntsinzi.

Amakuru dukura i Goma aravuga ko na za ndege za Sukhoi-25 ngo zaba zagurukijwe ndetse zikaba zagaragaye mu bice biri kuberamo imirwano werekeza mu ishyamba n’ubwo tutaramenya neza agace zarashemo. Muri uyu Mujyi kandi hakaba hakomeje kugaragara umubare munini w’abasirikare bambariye urugamba.

Iby’iyi mirwano yongeye kubura i Kibumba kandi byakomojweho na Bertrand Bisimwa uyobora M23, wavuze ko ubutegetsi bwa Kinshasa butekereza ko ibibazo bizakemurwa n’intambara bwabagabyeho ibitero muri Nyiragongo mu masaha ya mbere ya Saa sita kuri uyu wa Gatandatu. Gusa yavuze ko bibeshya kuko Intare za Sarambwe ziri maso kandi zizagera ku ntego yazo.

M23 ihanganye na FARDC mu bice bitandukanye birimo aha i Kibumba muri Nyiragongo, Kitshanga muri Masisi ndetse no mu bice bya Bambo muri Teritwari ya Rutshuru, aha hose ikaba ikomeje kwirukana Ingabo za Leta ya DR Congo.

Bivugwa ko FARDC ari yo yatangije imirwano kuko ngo ishaka kuhirukana M23/Photo Internet.

Related posts

Nyuma y’indirimbo ‘NTA MYAKA 100’, umuhanzi Nziza Theos agarukanye iyo yise ‘HARAHIYE’ [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Inama y’abahoze bayoboye muri ADEPR bashinja RGB kubeshya yaburijwemo na Polisi.

NDAGIJIMANA Flavien

Mudahusha ukaze ku Isi ushobora kurasira muri Km 3.2 agahamya yageze muri Ukraine.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment